December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gatsibo: Inkuba yakubise umugabo arimo kureka ahita yitaba Imana umugore we arakomereka

YASUWE 69 

Habumuremyi Ladislas w’imyaka 33 wari utuye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inkuba arimo kureka amazi umugore we arakomereka.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2019 ahagana saa munani z’amanywa, mu kagari ka Rurenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Mukamana Marceline, yatangaje  ko uyu munsi haguye imvura nyinshi ari nabwo iyi nkuba yakubise muri uyu muryango.

Yagize ati “Ahagana saa munani nibwo inkuba yakubise Habumuremyi Ladislas w’imyaka 33 arapfa, naho umugore we witwa Mukandahindurwa Odeth ubu yajyanwe kwa muganga, ubu turimo kuvugana n’abaganga batubwiye ko arimo koroherwa.”

Yavuze ko uko bigaragara ni uko iyi nkuba yakubise Habumuremyi arimo guhunga agana mu nzu, gusa ku bw’amahirwe make yitaba Imana.

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma bahura n’inkuba, harimo gukoresha ibyuma by’amashanyarazi n’ibindi.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi iheruka gutangaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, ibiza byibasiye u Rwanda byahitanye abantu 70 binakomeretsa abandi 177.

Mu guhangana n’inkuba, iyi minisiteri ivuga ko yashyize imirinda nkuba 30 ku bigo by’amashuri n’ahantu hahurirwa n’abantu benshi.

Ivuga ko hafashwe ingamba ko inzu yose nini yubatswe, nta bantu bagomba kuyijyamo nta murinda nkuba urimo.

Itangaza kandi ko irimo gukorana n’amashuri ya IPRC ngo bakore imirinda nkuba ku giciro gito, abaturage babashe kuyigurira.