December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abayobozi b’ama Group ya Whatsapp batawe muri yombi bashinjwa gukwirakwiza ibizamini bya Leta

YASUWE 47 

Ibi byabaereye mu gihugu cya Zambia, aho abantubane bakuriye amagurupe ya Whatsapp batawe mu yombi bakekwaho gukwirakwiza ibizamini bikekwa ko ari ibya Leta by’uyu mwaka wa 2019, bakishyuza abari muri izo group amafaranga.

Bwana Nicholas Nkhuwa  ukora mu biro by’ikigo gishinzwe ibizamini muri Zambia, Examination Council Of Zambia(ECZ) yatangaje ko bane bakekwaho gukwirakwiza amakuru ajyanye n’ibizamini bagamije kwishyuza abantu amafaranga.

Abo bane bafashwe bagizwe na Allan Musonda w’imyaka 19 ukomakoa mu gace ka Chingola umunyeshuri mu mwaka wa 12 muri Chingola High School, wayoboraga ama Group abiri ya Whatsapp ariyo “You are Safe TC” n’iyitwa “ Call me I am Buzy”

Undi wafashwe ni Sundwa Nyambe w’imyaka 25, nawe yari afite Group ya Whatsapp yitwa “Distinction in Best 5pdf” yaje guhindurwa ikitwa “Eagle Never Music”

Nkuko ikigo gishinzwe ibizamini (ECZ) cyabitangaje, uyu Nyambe yakoraga akazi k’ubuzamu ku kigo cyitwa Family Legacy School mu mujyi wa Lusaka hafi y’ivuriro ryitwa Kanyama.

Abandi bafashwe ni Jonathan Tembo w’imyaka 19 ndetse na Dokazia Luhanga nawe w’imyaka 23.

Bwana Nkhuwa yatangaje ko nabo bari maso, kandi bari gukurikirana buri kimwe cyose kidakurikije amategeko gishobora kugaragara muri iki gihe cy’ibizamini bisoza umwaka wa 2019.