December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukinnyi wa APR FC Mushimiyimana Mohammed  ngo yubaha cyane ikipe ya Polisi FC yanyuzemo ariko afite intego yo kuyitsinda uko byagenda kose.

YASUWE 58 

Uyu munsi tariki 30 Ukwakira 2019 Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa 6, ikipe ya APR FC irakina na Police FC umukino uraba wakiriwe na Police Fc kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo(18h00), aho umukinnyi Mohammed wayihozemo yiyemeje ko agomba kuyikuraho amanota 3 y’uyu munsi.

Mohammed nubwo yakiniye Police FC imyaka igera kuri ine ndetse igatuma azamura urwego rwe rw’imikinire, yatangaje ko iyi kipe yahozemo yahindutse cyane ugereranyije n’iy’umwaka ushize gusa ngo intego APR FC ifite yo gutwara igikombe iri butume ikipe ye itahana amanota atatu y’uyu munsi.
Mushumiyimana Mohammed Yagize ati: Uyu mukino twawuhaye agaciro gakomeye cyane kuko niwo uri butume dushimangira umwanya wa mbere ndetse ukerekana ko koko dufite intego yo gutwara igikombe, uraza kuba ukomeye kuko na Police FC yarahindutse cyane uhereye mu batoza ndetse n’abakinnyi.

Yakomeje agira ati: “Police FC ndayubaha ariko ngomba kuyitsinda kuko intego yanjye uyu mwaka ari uguhesha ikipe yanjye igikombe cya shampiyona.’’Police y’uyu mwaka ni ikipe nziza nayo ishaka igikombe, ifite umutoza mwiza, ikinisha abasore bakiri bato kandi bakina umupira wo hasi, nayo iri mu myanya y’imbere kuko nabo bahatanira igikombe uyu mwaka, ni umukino uri bube ukomeye ariko dufite intego yo kuwutsinda.’’

Mushimiyimana Mohammed agaruka ku kuntu APR FC yiyubatse yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe ndetse n’abatoza kuko yifuza kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.
Yagize ati: ‘’Dufite ikipe nziza y’abasore bakiri bato, abatoza bacu ni abanyamwuga ku rwego rwo hejuru kandi baduha imyitozo myiza cyane ndetse n’ubuyobozi butuba hafi icyo twe dusabwa ni intsinzi gusa. Intego dufite uyu mwaka ni ugutwara igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro yego bizatugora ariko dufite ubushobozi n’ubushake bwo kubigeraho.

Mohammed yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ya SEC ku myaka 16,atatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe yerekeje muri AS Kigali yakiniye imyaka ibiri bimuhesha amahirwe yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi mu cyiciro cya mbere muri Hongria, aho nyuma aribwo yagarutse ajya muri Police akinamo imyaka 4, yavuyemo yerekeza muri APR FC akinira kugeza ubu.

Ikipe ya APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ibashe guomeza kuyobora urutonde rwa shampiyonakuko ubu umwanya wambere wabaye ufashwe n’ikipe ya Mukura VS, nyuma yo gutsinda umukino w’ejo igahita igira amanota 14, irusha APR FC inota rimwe.

Rayon Sport ikomeje kubabaza abafana bayo