December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunsi wa 6 wa Shampiyona usize Rayon Sports ikomeje gutenguha abafana bayo, Gicumbi itsinda umukino wambere,Mukura iyobora urutonde.

YASUWE 53 

Uyu munsi tariki ya 29 Ukwakira 2019, Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga, uyu munsi ukaba urangiye habaye impinduka nyinshi ku rutonde rwa Shampiyona, ikipe ya Mukura VS ibaye iyoboye urutonde by’agateganyo, Gicumbi nayo ibona amanota atatu yambere, Rayon Sport nayo itamerewe neza muri iyi minsi ikomeza kumanuka ibisa izindi.

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etincelles waberaga kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo urangiye ikipe ya Rayon Sport biyinaniye kubona amanota 3, amanota bayagabana n’ikipe ya Etincelles nyuma y’uko umukino urangiye nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi, amahirwe make cyane ku ikipe ya Rayon Sport yanahushije Penaliti.

Nyuma y’uko Rayon Sport yatakaje amanota y’umukino w’umunsi wa 5 I Nyagatare ikina na Sunrise, abakunzi bayo bari biteze ko igiye kubahoza amarira ikabasubiza ibyishimo, gusa nubundi ntibyayoroheye kuko  ikipe ya Etincelles itari yoroshye nayo byagaragaraga ko yaje izi icyo ishaka.

Uyu mukino watangiye 18h00 nkuko byemejwe ko imikino ya Rayon Sport yakiriye izajya iba kuri aya masaha,

Javier Martinez Espinoza
Umutoza Seninga Innocent

Umukino watangiye amakipe yose yirinda kuba yakora ikosa ryatuma yinjizwa igitego, byatume habaho kugarira cyane ku mpande zombie umupira ugasa nk’aho ukinirwa hagati mu kibuga cyane, byagabanyije amahirwe menshi yo kuba hari ibikorwa bikomeye cyane byabera imbere y’izamu kugeza igice cyambere kirangiye rubuze gica.

Nubwo Rayon Sport yageragezaga uko bishoboka byagaragaraga ko harimo icyuho cya Michael Sarpong ku ruhande rw’ubusatirizi bw’iyi kipe yatakishaga Yannick na Gilbert batagize icyo babasha gukora.

Nyuma y’iminota mike cyane igice cya kabiri gitangiye (48), ikipe ya Rayon Sport yabonye Penaliti ku ikosa Yves Manishimwe yakoreye Gilbert Mugisha, ariko Rutanga ayiteye ijya hejuru y’izamu, amahirwe akomeye mu mukino ayoyoka gutyo.

Iranzi Jean Claude yahise asimbura Commodore.

Iranzi Jean Claude akimara kujyamo hahise hagaragara cyane impinduka mu buryo bwo gusatira ku ruhande rwa Rayon Sports, ndetse yanakomeje kugenda abona amahirwe ariko amashoti yose agerageje gutera mu izamu umunyezamu akayakuramo.

Umuzamu Musoni Theophile wa Etincelles

Ubu buryo bwiza Rayon Sports yabonye bwagombaga kuyiviramo intsinzi y’umunsi ikabutera inyoni bwayikozeho, kuko yaje kubura amahirwe menshi yo kubona igitego ndetse n’ibitego 2 yinjije bikangwa n’abasifuzi kuko byabaga  byinjiye habanje kuba amakosa.

Umuzamu Kimenyi Yves wa Rayon Sports

Nko ku munota wa 64’ Fabrice Mugheni yakojeje umutwe ku mupira wari uhinduwe na Iranzi, Iragire aratsinda ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habanje kubaho ikosa.

Ku munota wa 70 Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ubwo Iranzi Jean Claude yateraga ishoti rikomeye umunyezamu wa Etincelles akoraho ariko rigarurwa n’igiti cy’izamu,Bizimana Yannick asubijemo biranga.

Mu minota 20 yanyuma amakipe yose yakinnye umupira mwiza, Rayon Sports igerageza kwataka kenshi gashoboka Etincelles nayo ariko icishamo ikagera imbere y’izamu ryayo gusa amahirwe akomeza kuba make.

Iminota 90’ isanzwe y’umukino yarangiye bikiri 0-0, hongerwaho iminota 5 ikipe ya Rayon Sport igerageza ibishoboka byose abakinnyi bataka bose ariko umukino urinda urangira nta gitego kibonetse.

Rayon Sports ikaba yagumye ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombie:

RAYON SPORTS: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Saidi Iragire, Rugwiro Herve, Commodore Olokwei, Nizeyimana Miraf, Sidibe Oumar, Mugheni Kakhule, Gilbert Mugisha, Yannick Bizimana.

ETINCELLES FC: Musoni Theophile, Gikamba Ismael, Kanamugire Moses, Manishimwe Yves, Rucogoza Aimable, Nshimiyimana Abdou, Niyonsenge Ibrahim, Tuyisenge Hakim, Mutebi Rachid, Uwimana Gulain, Kikunda Musombwa Patrick.

Kuri Stade ya Bugesera naho haberaga umukino aho ikipe ya Heroes yari yahakiririye Mukura, Umukino warangiye Mukura itsinze Heroes igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyonkuru Ramadhan, ibi bihita bituma Mukura ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Ikipe ya Gicumbi Fc nayo nyuma yo kwirukana umutoza yabonye amanota atatu yambere, ni mu mukino yatozwaga n’umutoza w’abanyezamunyuma yahoo umutoza mukuru ndetse n’uwari umwungirije basezerewe,

Ni mu mukino yakinagamo n’ikipe ya Espoir FC, ikaba yayitsinze ibitego 2-1.