December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Geofrey Wamala wakubise Mowzey Radio bikamuviramo gupfa yamaze guhamwa n’icyaha

YASUWE 70 

Umucamanza Jane Francis Abodo Ukora mu rukiko mu rukiko rukuru rwa Entebbe(Entebbe High Court) yahamije Godfrey Wamala uzwi nka Troy icyaha cyo kwica umuhanzi Moses Ssekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio.

Umwaka urashize Mowzey Radio apfuye nyuma yo gukubitirwa mu kabiri mu mujyi wa Kampala, urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi ba muzika ya Radio& Weasel.

Bwana Geofrey Wamala yashinjwaga gukubita agamije kwica Moses Ssekibogo bikaza kumuviramo urupfu, nubwo byemezwa ko kumwica ataribyo yari agambiriye.

Mu iburanisha, Bwana Wamala yari yavuze ko yari mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo ariko atari mu mirwano yaganisihje ku rupfu rwa Mowzey Radio, yavuze ko atigeze akubita Radio ahubwo yabonye abandi bagabo babiri bamukubita.

Abari bahari bashinja Troy ko bamubonye afata Radio akamukubita.

Ibi bikimara kuba Troy yahise ahungira ahitwa Kyengera aho yagiye kwihisha akaza kuhava aje kwishyira mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano amaze kumva ko Radio yapfuye.

Umucamanza w’urukiko rukuru Jane Francis Abodo yemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica

Mowzey Radio yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa kabiri 2018 hashize icyumweru akubitiwe mu kabiri agakomereka bikomeye mu mutwe.

Itegeko muri Uganda rivuga ko uhamwe n’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu, nubwo itegeko hano rikinemera igihano cy’urupfu ku bwicanyi.

Kuwa kane taliki 31 Ukwakira 2019 nibwo umucamanza Abodo yemeje ko Bwana Wamala ‘Troy’ azakatirwa igihano.