December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ibya FNL bigeze aharindimuka: Abandi barwanyi bafashwe bugwate baje guhungabanya umutekano w’ u Rwanda

YASUWE 38 

Abarwanyi batanu bo mu Mutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR bafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Teritwari ya  Walungu muri Kivu y’Amajyepfo baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo ZOKOLA II Capt Kasereka,aravuga ko,a batawe muri yombi barimo n’umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe bafashwe mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukwakira 2019.

Capt Dieudonné Kasereka, Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byo guhashya imitwe irimo FDLR byiswe Sukola II, yavuze ko abo barwanyi bafashwe bafite ibikoresho bya gisirikare n’amasasu menshi.

Mu kiganiro na Rwandatribune dukesha iyi nkuru  yagize ati: “Ibikorwa byo kubafata byakorewe i Bukavu no hafi yaho. Kuri uwo munsi abarwanyi batanu barafashwe, imbunda esheshatu zo mu bwoko bwa AK47 n’imbunda nto, amasasu 500 n’ibindi bikoresho birimo imyambaro ituma aba babona bagira ngo ni ingabo za Leta.”

Yakomeje avuga ko “Bane bafashwe ku wa kane tariki 24 Ukwakira 2019. Aba barwanyi bakora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda n’ubujura bwitwaje intwaro ku butaka bwa RDC.”

Capt Kasereka yavuze ko umurwanyi wa gatanu ari nawe muyobozi ukomeye muri uyu mutwe yafashwe mu byumweru bitatu bishize.

Umuvugizi wa FNL Nsengimana Herman

Komanda w’Ingabo zo mu Karere ka 33, Maj Gen Akili Muhindo Charles yasabye abaturage ba Kivu y’Amajyepfo n’aba Minema mu gutanga amakuru y’abantu bose bo muri iyi mitwe aho bihishe hose.

Ibi bibaye mu gihe abandi bantu 4 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa  bimaze iminsi bihungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi, birimo na grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’igihugu ikaba yaraberetse abatuye aka karere.

Aba bose uko ari 4 bemereye imbere y’abaturage kugira uruhare  muri ibyo bikorwa ndetse bakaba bavuga ko bari barinjiye mu mitwe FLN na MRCD.

Bavuga ko binjijwe ba bamwe mu bakorera iyi mitwe babarizwa i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  aho ngo bizezwaga kuvanwa mu bukene.

Bavuga ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga kuri buri gikorwa gihungabanya umutekano bakoze.  Aba bagabo bakaba banafatwanwe imbunda n’amasasu.

Abagiye batanga ubuhamya bavugako ibi bikorwa byose biyobowe na Gen.Bgde.Hakizimana Antoine alias Jeva, uvuka muri Komine Karambo Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjogo, Akagali ka Kigarama yahunze muri 1994 ari umunyeshuri muri Kaminuza y’uRwanda i Butare yinjiriye muri ALIR ahitwa i Tingi Tingi mu 1996,   muri 1998 yoherejwe na FDLR  kwiga  muri  Kaminuza ya Lubumbashi mu Ishami ry’imibare, igihe CNRD UBWIYUNGE yashingwaga yari afite ipeti rya Liyetona Koroneri,  ,muri iki gihe akaba ariwe Ushinzwe ibikorwa bya Gisilikare muri FLN.

CNRD UBWIYUNGE yiyomoye kuri FDLR muri 2016, ishingwa na Lt.Gen Ndagijimana Laurent uzwi ku mazina ya Wilson Irategeka, wavukiye mu Karere ka Muhanga muri Nyakabanda, yahunze ari mu gisilikare cya EX FAR muri 1994 yari afite ipeti rya S/Liyetona.

Igisilikare cya CNRD UBWIYUNGE cyahawe izina rya FLN gikuriwe na Gen.Maj Hamada alias Muramba CNRD UBWIYUNGE aho imaze kwinjira mu ihuriro rya MRCD FLN yinjijwe muri iryo Huriro.