December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Intwaro 8 bivugwa ko zakoreshejwe mu kurwanya Bobi Wine na People power ye ariko nanubu rukaba rucyambikanye

YASUWE 43 

Ubu muri Politiki y’igihugu cya Uganda harumvikana amazina abiri ahora ahanganye umunsi ku wundi, Bobi Wine utumva na gato imiyoborere ya Museveni avuga ko yarakwiriye guharira abandi nabo bakerekana aho bashobora kugeza igihugu kuko we abona ko igihe cye cyarangiye ndetse na Museveni ukiryohewe n’ingoma adashaka kurekura gutyo gusa ngo ayiharire abana abona ko badashoboye. Muri uko guhangana hari uburyo bwinshi bwagiye ngo barebe ko Bobi Wine yacika intege akareka Politiki ariko nanubu ruracyageretse uwatangiye aracyakomeje.

Nkuko tubikesha urubuga com-me.com rukunze kugaruka cyane kuri Bobi Wine, izi ni zimwe mu ntwaro zakoreshejwe ngo Bobi Wine acike intege ariko birananirana:

1.Bebe Cool

Uyu ni umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda mugenzi wa Bobi Wine gusa badacana uwaka kubera Politiki kurenza guhangana cyane mu muziki,

Uyu niwe muntu ukoreshwa cyane ku ruhande rw’ishyaka NRM Nk’intwaro yo kurwanya Bobi Wine umunsi ku wundi. Bebe Cool afite imbuga zigera kuri 57 kuri Facebook akoresha arwanya Bobi wine gusa.

Uko iminsi igenda ishira bigaragara ko Bebe Cool agenda acika intege kuko abona Bobi Wine yamaze gufata urundi rwego rumurenze muri Politiki, hageragejwe ibihuha byinshi bishoboka gusa Bobi Wine agenda abirenga.

  1. Andrew Mwenda

Uyu nawe yagerageje uko ashoboye ngo asebye Bobi Wine igihe cyose agiye gukora ikiganiro kuri Radio cyangwa kuri Television gusa nawe byarangiye abonye ko Bobi Wine atamwitayeho acika integer.

  1. Calvin Kayanja

Kayanja nawe yagerageje ibishoboka byose akoresheje Video zisebya Bobi Wine biza kurangira ntacyo bitanze kuko ntacyo byahinduye cyane ku mikorere ya Bobi Wine.

  1. Brian White

Brian White nawe bivugwa ko yakoreshejwe na Leta ya Uganda agahabwa amafaranga yo gukwirakwiza mu rubyiruko ngo badashyigikira Bobi Wine biza kuba ubusa abibona neza ubwo yajyaga mu gace ka Arua kugumura urubyiruko yifashishije amafaranga bakamwereka ko batamwitayeho ahubwo bashyigikiye Bobi Wine.

  1. Umunyarwenya Kabaata

Kabaata yafashwe amashusho asebya Bobi Wine avuga ko abanya Uganda batagomba kwita kubyo avuga ndetse anavuga byinshi bibi bisebya ishyaka People Power, gusa bitunguranye ayo mashusho yacishijwe ku rubuga rwa Bebe Cool. Mu minsi mike yakurikiyeho Kabaata yagaragaye asaba imbabazi Bobi Wine ndetse na People Power abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma biza kugaragara ko yari yishyuwena Bobi Wine.

  1. NRM SOMA

Ubu ni uburyo bwakoreshejwe n’abayoboke ba NRM, bwatangiranye imbaraga nyinshi cyane, ibi byari bigamije gusebya Bobi Wine bashyira kukarubanda bagahindura(edit) uko bashaka, bakanahererekanya amafoto ya Bobi Wine ya kera berekana uko yari ameze bagamije kumusebya, gusa uko iminsi yagendaga ishira byagiye bicika intege kuko ababikoraga babonye nta musaruro biri gutanga kandi ntan’inyungu igaragara bibaha.

  1. Balaam Barugahare

Uyu nawe yatunguranye ubwo yatangazaga ko agiye kugira imvugo(Slogan) People Power iye, avuga ko atari iya Bobi Wine kuko ntaho imwanditseho ko ari iye kandi yananiwe kuyandikisha nk’iye.

Gusa mu minsi mike yakurikiyeho mu minsi mike yarivuguruje avuga ko atigeze yifuza slogan ya People Power.

  1. Catherine Kusasira

Umuhanzi mu gihugu cya Uganda w’inshuti cyane na Perezida Museveni ndetse ajya anitabira ibitaramo bye nawe akoreshwa cyane mu bikorwa bya NRM nawe yifashishwa nk’intwaro mu guhangana na Bobi Wine.