November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gutangaza impuha kwa RNC gutumye umuvugizi wayo yegura ngo arambiwe kubeshya abantu ku maradiyo

YASUWE 90 

Amakuru avuye muri RNC yatangiye gucicikana ku munsi w’ejo ko uwari Umuvugizi wa RNC akaba yari ashinzwe iperereza muri RNC yamaze gusezera mu iri ihuriro ndetse no ku nshingano amazeho igihe,  iri yegura kandi rikaba ryamaze kwemezwa na Bwana Gervais Condo Umunyamabangamukuru wa RNC mu itangazo yashyize hanze .

Imvo n’imvano yo kwegura ni iyihe?

Umwe mu bantu ba RNC dukeshya iri itangazo utatangajwe amazina k’ubwumutekano we, avuga ko ikibazo nyamukuru cyatumye Turayishimiye Jean Paul yegura ari ikibazo cya Ben Rutabana  n’urubanza rwa Maj ltd Mudasiru, mu magambo ye yateruye  yagize ati: “ndambiwe kubeshya amaradiyo guhora mbeshya buri munsi n’Imana yazampana”.

Mu byarambiye Jean Paul ni uko azi neza dosiye ya Rutabana ko yafungishijwe na Kayumba Nyamwasa bigizwemo  uruhare na Muramu we Frank Ntwari. Ati , ikindi kumbwira ngo nihakane Madasiru na bagenzi be birangora kuko Leta ya Kigali ifte ibimenyetso 90% ko bariya bahungu ari aba RNC.

Ben Rutabana nk’uwari ushinzwe ibikorwa byo kongerera imbaraga RNC na Jean Paul Turayishimiye wari ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri RNC ntibigeze baha Kayumba Nyamwasa amahoro bamusaba kuvangura ibikorwa bya RNC n’iby’umuryango we dore ko 70% birenga by’imisanzu itangwa n’abarwanashyaka itakarira mu mufuka we n’abazamu bamurinda, ikindi ni ukuntu Frank Ntwari yivanga mu bikorwa byose yitwaje Kayumba Nyamwasa ibi byose bikaba byarananije Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimiye.

Iturufu yo kwihakana Maj.Habibu Mudasiru na bagenzi be, n’ubwo Jean Paul yitunatunnye akavugira kuri za Radio mpuzamahanga ahakana ibya Ben Rutabana, akihakana ibya Maj.Mudasiru ni nako abanyapolitiki bahoze muri RNC batatinye kumuha urw’amenyo harimo nka Noble Marara na Dr.Theogene Rudasingwa, ndetse n’Umwami wa UFAMAMBO ho muri Masisi witwa Bigembe Jean Paul yitabaje ngo ahishe ingabo za Maj.Mudasiru.

Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha iyi nkuru, aravugako  na Madame Lea Karegeya nawe yaba yamaze gutanga ibaruwa isezera muri RNC, mu gihe havugwamo aka kaduruvayo kose biravugwa ko urwego rw’iperereza CMI rwo muri Uganda rurimo  kugerageza guhuza abatavuga rumwe muri RNC ngo barebe uko bazimya uwo muriro.

Si ibyo gusa, kuko  CMI  irimo gukorana inama n’abafatanyabikorwa babo aribo P5, FPP na RUD URUNANA inama yatangiye  kuwa 4 taliki ya 24 Ukwakira 2019 kugira ngo barebe uko bazanzamura ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, atuye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ayobora ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba ari impuguke mu by’amategeko, mu byo yakoze bigayitse ni amatsinda yari yarubatse mu gihugu ashinzwe kunyanyagiza impapuro mpuha (tract) n’amagerenade yaterwaga Nyabugogo akaba kandi yarigeze kuba Umunyamabanga wihariye wa Gen.Kayumba Nyamwasa mu gihe cy’imyaka 5 ubwo yari Umuyobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.