December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikipe ya Rayon Sports itsikiriye i Gologota naho Mukura yiswe Buji na KNC ikubita Gasogi United

YASUWE 45 

Kuri uyu wa gatandatu  taliki ya 26/10/2019 nibwo Champion y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ku munsi wayo wa 5 yakomeje, imikino yose yatangiye ku isaha ya saa cyenda, Ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje Nyagatare gukina na Sunrise itsikirirayo, aho yatsinzwe na Sunrise ibitego 2-1.

Ibitego bya Sunrise byatsinzwe na Manjanjalo Suleiman ndetse na Mwangi Pius naho kuruhande rwa Rayon Sports igitego cyatsinzwe na Bizimana Yanick.

Kurundi ruhande mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye habaga undi mukino wahuzaga ikipe ya Mukura VS ndetse na Gasogi United, wari umukino wari uvuze byinshi bitewe n’amagambo umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United uzwi nka K.N.C yari yise Mukura Buji, iyo Buji yaje kumutwikira inzu kubera ko ikipe ya Mukura yatsinze Gasogi United ibitego 2-1.

Ibitego kuruhande rwa Mukura byatsinzwe na Nwusu Chukwundi ndetse na Munezero Dieudone naho igitego kimwe rukumbi cya Gasogi cyatsinzwe na Ndekwe Felix. bihise bituma ikipe ya Mukura iba iya mbere ku rutonde rwagateganyo rwa champion n’amanota 11.