December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuntu ahitamo ibimubereye ntabwo ahitamo ibibereye abandi

YASUWE 50 

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Ukwakira 2019.

Ibi birori ngarukamwaka byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi umunyaranda ni igitekerezo cy’ukubaho kwacu.”

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori, Umukuru w’igihugu yavuze ko ndi umunyarwanda ari ipfundo ry’ukubaho kwacu, akaba ariyo mpamvu nta muntu ugomba guhitiramo abanyarwanda uko babaho ngo ashake kubajyana mu murongo w’ibitekerezo bye.

Yakomeje avuga ko umuntu ahitamo ibimubereye adahitamo ibibereye abandi. Mu myaka 25 ibyo twahisemo bitari ngombwa ni ibihe? Tugomba guhitamo ibidufitiye akamaro n’ubwo inzira ikiri ndende. Abashaka guhitiramo abanyarwanda kubaho uko ashaka, iyo ntambara ntazayitsinda, ntibishoboka, ntibibaho. Abigira ba kabutindi kubashyira ku murongo biroroshye kuko dufite imbara kandi dushyize hamwe ntawatunanira, bene uwo ni ukumushyira mu mwanya we.

Muri ibi birori hanatanzwe ibihembo by’ishimwe ku barinzi b’igihango baharaniye ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, barimo abanyarwanda 2 n’umunyamahanga aribo Mukarutamu Daphrose, Gasore Serge na Carl Wilkens. Abarinzi b’igihango ku bumwe n’ubwiyunge, mu rwego rwo kubashimira Perezida Kagame yavuze ko bazahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.