November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inkuru ibabaje y’urupfu rw’umunyamakuru akaba n’umyobozi wa Radio isangano Jerome Rwasa

YASUWE 44 

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25/10/2019 nibwo hamenyekanye  inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru akaba n’umyobozi wa Radio isangano ikorera mu Ntara Y’Uburengerazuba Akarere ka Karongi  Jerome Rwasa.

Jerome Rwasa Umunyamakuru akaba n’umyobozi wa Radio isangano yitabye Imana

Rwasa yaguye iwe mu rugo. Akaba yari amaze iminsi arwaye indwara y’umwijima ndetse muri Gicurasi uyu mwaka ngo  nibwo yagiye kwivuriza mu Buhinde.

Jerome Rwasa yaramaze igihe kinini mu itangazamakuru ry’u Rwanda kuko yaritangiye mu 1996 ubwo yari umunyamakuru wa ORINFOR

Mu mwaka wa  2011 Rwasa nibwo yagizwe Umuyobozi wa Radio Isangano y’i Karongi ari nabwo yari igitangira.