December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Jules Ulimwengu yerekeje mu ikipe yo cyiciro cya kabiri mu Bushinwa.

YASUWE 81 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu yerekeje mu ikipe Shaanxi changan Athletic Footbal club yo mu kiciro cya kabiri  mu Bushinwa.iyi ikipe yahaye Rayonsports ibihumbi mirongo itanu na bitanua byamadorali ni ukuvuga asaga 51150000(RWF).Akazajya ahabwa ibihumbi magna abiri bya madorali ku mwaka angana 186000000(RWF)

Jules Ulimwengu ntakibarizwa muri Rayonsports.

Ibi bibaye nyuma yo kutabasha guhita abona ibyangombwa bimwemerera guhita akina Shampiyona y’u Rwanda  nk’umunyarwanda muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020, ntiyongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports.

Jules Ulimwengu ni we rutahizamu wigaragaje kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushizea 50

Jules Ulimwengu ni we rutahizamu wigaragaje kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushizea 50

Uyu rutahizamu ukomoka i Burundi yakomeje gushakishwa n’amakipe yo hanze ariko ntibyakunda ko ahita ayerekezamo, gusa amakuru yizewe atugeraho ni uko uyu mukinnyi yamaze  kuba yerekeza muri Shampiyona y’u Bushinwa.

Jules Ulimwengu yari yarangije Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka ushize ari we uyoboye abatsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 20, ndetse aza no mu batsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Amahoro.