November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ese Anaconda abenshi twamenye tuzibonye muri Film zibaho cyangwa koko ni bimwe twita ibya Film? Sobanukirwa byinshi kuri zo

YASUWE 51 

Kuri iyi si habarizwa amoko menshi y’inzoka gusa hari izamenyekanye cyane kubera rimwe na rimwe uko zivugwa cyangwa uko zigaragazwa, aho bamwe mu batarabashije kuzibonera n’amaso yabo babifata nk’ibitangaza cyangwa inkuru zagiye zihimbwa hifashishijwe ubwoko bw’inzoka kugira ngo bigarurire imitima y’abantu batambutse ubutumwa bwabo nkuko bikunze kugenda muri filimi zimwe na zimwe zikoresha inkuru z’ibintu bitabayeho,’Anaconda’ ni imwe muri izo.

Muri aya moko menshi y’inzoka hari imwe yamenyekanye cyane kubera ko abenshi twagiye dukunda kuyibona muma filimi twakuze tureba cyangwa aho twayibonye ishushanyije tugatangazwa cyane n’ubunini bwayo burenze imitekerereze yacu dukurikije izindi twagiye twibonera n’amaso yacu bigatuma bitugora kwiyumvisha ko yaba iba ku isi, aho mu kubyoroshya abenshi bahitaga babifata nk’inkuru za filimi nk’uko dukunze kubigenza.

Abenshi twamenye ‘Anaconda’ turebye inkuru yakinwe muri Filimi yiswe ‘Anaconda’ n’ubundi yasohotse mu 1997, iyi ni Film y’ubushakashatsi gusa iteye ubwoba yakozwe na Luis Llosa yagaragayemo ibihangange tuzi cyane mu muziki nka Jennifer Lopez, Ice Cube ndetse na Danny Trejo, yakiniwe mu ishyamba rya Amazon ikaba yibanda cyane ku guhiga iyi nzoka ‘Anaconda’ aho iyi nzoka nini cyane iba itangaje  igaragara mo yica abantu benshi mu buryo butandukanye bikarangira bayishe gusa bibafashe igihe kinini kandi bigoranye cyane.

Hari n’izindi filime zakinwe hagendewe kuri ubu bwoko bw’inzoka ndetse n’ibitabo byagiye byandikwa harimo nk’igitabo cyanditswe na Mathias Bradley cyitwa ‘Anacondas: The Terror ot the Amazon Rainforest’

Ese koko iyi nzoka Anaconda ibaho?

Yego,

Anaconda ni ubwoko bw’inzoka zo mu mazi zitagira ubumara zibarizwa mu gice cy’uburengerazuba bwa Amerika y’epfo mu ruhererekane rw’imisozi ya Andes, zikaba zikunda kuba ahantu hegereye amazi cyane nko mu bishanga, ahantu haretse amazi menshi ndetse no mu migezi idatemba cyane cyane iyo mu gace k’ishyamba rya Amazon. Zishobora kugenda no ku butaka gusa aho bishobora kuzorohera gusubira mu mazi vuba gusa zikunda kuba mu mazi cyangwa ahegereye amazi.

Ahantu Anaconda Ziboneka

Muri aka gace ka Amerika y’epfo habarirwa amoko agera kuri ane y’ubu bwoko bw’inzoka atandukanye mu ngano ndetse n’imibereho.

Gusa nubwo Anaconda twarikoresheje nk’ubwoko iri zina ryitirirwa cyane inzoka imwe ari nayo yamenyekanye cyane yitwa ‘Green Anaconda’ ari nayo twabonye muri Film baba bahiga.

Iyi Anaconda niyo nzoka yambere nini ku isi ukurikije ingano yayo, gusa ifata umwanya wa kabiri mu nzoka ndende zizwi zibarizwa ku isi nyuma y’iyindi nayo ikaze cyane yitwa Python gusa icyo Anaconda iyirusha nuko ari ndende kandi ikaba nini cyane mu mubyimba(Ubugari) kuburyo ushobora gusanga Anacona ingana na 4.5m igereranywa na Python ingana na 7.4m.

Anaconda niyo nzoka nini cyane muri Amerika y’epfo kuko Python zikunze kugereranywa nayo zitabarizwa muri kariya gace, ikaba ishobora kugira uburebure guhera kuri 5m gusubiza hejuru gusa bitavuze ko utabona n’iri hasi yazo cyane cyane iz’ingore zikunda gukura ari ngari cyane kurusha ingabo.

Gusa nubwo bivugwa uburebure bwazo budakunze kurenga muri metero 5, birashoboka cyane ko hari n’iziriho zizirengeje gusa ibyo ntibiragaragazwa kuko hashyizweho n’igihembo cya $50 000 kuwazabona Anaconda igejeje nibura kuri 9m gusa nanubu igihembo kiracyabitse ntawe uraza kukibaza.

Anaconda nini iheruka kuboneka ndende kandi iremereye kurusha izindi yari ifite 5.21m ipima ibiro 97.5 kg yapimwe na Dr. Jesus Antonio Rivas wagerageje ubu bushakashatsi kuri nyinshi zishoboka.

Anaconda zikunze gutungwa n’ibinyabuzima byo mu mazi nk’amafi, ibikeri, ibiguruka byo ku migezi ndetse kubera ubunini bwayo ishobora kurya ibinyabuzima binini cyane cyane ibyo mu mazi cyangwa ibindi ibashije kubona hafi y’amazi cyane cyane ibitwa Caimas(inyamanswa zimeze nk’ingona ziba mu mazi), impongo ndetse n’izindi nyamanswa nini zo mu mazi gusa kurya ibintu binini ntabwo zikunzwe kubikora kenshi.

Nubwo twakunze kubibona mu ma filimi ndetse n’inkuru zanditse nta bimenyetso nyabyo bigaragza ko Anaconda ishobora gutera abantu ikabarya nka kuriya tubibona.

Kubera gushidikanya ku burebure bwazo hagendewe kuzapimwe ndetse n’izitaboneka kuri ubu uburebure bwa Anaconda buri ku mpuzandengo ya 6.1 m z’uburebure n’uburemere bwa 148.5 kg.

Iyo yasumbirijwe ubuhungiro bwanyuma igira ni mu mazi ari naho ishobora kumara igihe kinini cyayo, Amaso yayo ndetse n’utwenge ihumekeramo turi ahagan hejuru ku mutwe ku buryo ibasha kureba hejuru igihe yibiye mu mazi.

Ifite ubushobozi bwo kureba cyane mu mwijima biyifasha guhiga ibindi binyabuzima mu ishyamba.

Kubona cyangwa kumenya aho Anaconda ziherereye biragoye kuko iyo igize icyo yikanga ihita yinjira mu mazi kandi zizi no kwihisha cyane kuburyo bitoroshye no kubona aho yanyuze igenda.