December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inyeshyamba za RED Tabara nizo zigambye igitero cyagabwe mu Burundi

YASUWE 47 

Umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara watangaje ko ari wo wateye mu ntara ya Bubanza mu Burundi ukarwana n’ingabo za leta, minisiteri y’umutekano mu Burundi ivuga ko yatatanyije abateye ikanicamo 14.

Kuva mu gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2019, inyeshyamba bivugwa ko zavuye mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo zateye mu ntara ya Bubanza mu burengerazuba barwana n’ingabo z’igihugu abaturage bamwe barahunga.

Izi nyeshyamba zatangaje ko zitangije ibikorwa byo kurwanira ko hajyaho leta igendera ku mategeko, mu gihe leta ivuga ko “yatatanyije abagizi ba nabi”.

Urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu gitondo cyo  kuwa kabiri taliki ya 22 Ukwakira 2019, abaturage bamwe batangaje ko bahise bahunga imirwano hagati y’ingabo n’aba bateye.

Fabien Banciryanino umudepite mu Burundi uvuka mu ntara ya Bubanza, yavuganye na BBC saa kumi n’igice ku isaha ya Bubanza ari ku Musenyi muri iyi Ntara, ari gukurikirana ibiri kuba.

Yabwiye BBC ko amakuru yahawe n’abaturage bahungaga imirwano ari uko “aba-rebelles baje bava muri Congo bakazamuka ahitwa mu Gatura bashaka kwinjira mu Kibira bagatangirwa n’abasirikare”.

Igice cy’ishyamba ry’Ikibira ku ruhande rw’u Burundi izo nyeshyamba zashakaga kwinjiramo abaturage bavuga ko zifuza kuhashyira ibirindiro zishobora kujya zivamo zitera mu gihugu.

Bwana Banciryanino agira ati: “Abantu bagize ikibazo mu ntara ya Bubanza ni abanyagihugu bo ku mitumba ibiri yo muri Musigati abo muri Dondi no muri Kayange, niko ababayo bambwiye.

“Abo bari bahunze bajya kuri centre ya Musigati, ariko ubu turi kuvugana bari gusubira aho baje bava bakavuga ko batazi neza ko abasirikare babareka ngo binjire kuko n’ubu aya masaha tuvugana haracyavuga inkoho nk’uko abari i Musigati bari kumbwira”.

“Bashaka kwinjira mu kibira”

Bwana Banciryanino avuga ko abasirikare bari kurwana n’abateye bababuza kwinjira mu Kibira.

Ku rubuga rwa Twitter mu ijoror ryo kuwa kabiri rishyira uyu wa gatatu taliki ya 23 Ukwakira , umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara watangaje ko abarwanyi bawo aribo “Baciye mu ntara ya Bubanza bagahura n’ingabo za Nkurunziza”.

Uyu mutwe uvuga ko “iyi ari intangiriro y’ibikorwa byo kurwanira ko hajyaho leta igendera ku mategeko”.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi nayo yatangaje kuri Twitter muri ayo masaha y’ijoro ko “yatatanyije itsinda ry’abagizi ba nabi bavuye muri DR Congo, 14 bakicwa imbunda 11 zigafatwa”.

Mu burasirazuba bwa DR Congo havugwa imitwe itandukanye irwanya leta z’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Mu kwezi gushize kwa Nzeli, umwe mu bategetsi muri Congo yabwiye BBC ko ibi bihugu byose bifite ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro.