December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uwari umunyezamu wa Rayon Sports yamutanzeho igitambo imurogesha ibisazi

YASUWE 55 

Ngendahayo Zebron w’i Karongi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports nk’uko abyivugira, avuga uburyo yarozwe ubwo yakiniraga iyi kipe akageza n’aho atangwaho igitambo kugira ngo ikipe ige ibona intsinzi.

Ngendahayo uvuga ko yakiniye Rayon Sports muri 2008 avuye ku Kibuye mu ikipe yo mu Gisovu (mu ikipe y’uruganda rwaho rw’icyayi), yavuze ko yarozwe n’umunyezamu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abifashijwemo n’abandi bakinnyi.

Avuga ko ngo bamugize igitambo kugira ngo ikipe izage ibona intsinzi, ati “Bangize igitambo kugira ngo bage batsinda”.

Avuga ko yagiye kwivuza i Ndera amezi ane bikananirana bigasaba ko ajya gushakisha imiti isanzwe ya Kinyarwanda gusa avuga ko arimo koroherwa.

Avuga ko bari baramuroze ibisazi bikomeye, ati: “Nari narabaye umusazi rutura cyane barandoze ibitabi, ariko ubu ndimo kunywa imiti”.

Avuga ko n’umunyezamu yari yaraje ahasanga, na we ngo bahoraga bamuroga.

Uretse n’ikipe ya Rayon Sports yakiniye, Ngendahayo avuga ko n’undi wese yamufasha akabona uburyo yabaho iminsi ikicuma.

Avuga ko ajya arara Nyabugogo mu muhanda yabuze aho kurara nk’uko yabitangarije umubavu.