December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abamotari basabwe kwirinda gufatanya n’abanyabyaha

YASUWE 70 

Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho kuri iki cyumweru taliki ya 20 Ukwakira 2019, ifatiye umumotari witwa Tuyishimire Benjamin w’imyaka 22 mu kagari ka Cyimo, mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro wafatanyaga n’abajura gutwara ibyo bibaga ahantu hatandukanye.

Uyu mumotari usanzwe akora umwuga w’ubumotari mu karere ka Kicukiro, ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko uyu mumotari yafashwe ubwo yari ahetse imashini ishyirwamo ibiceri mu mikino y’amahirwe, (ikiryabarezi) yari yibwe mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka.

Yagize ati: “Mu kagari ka Gako hari abashinwa bahakorera bahafite  ziriya mashini, zaje kwibwa  batanga ikirego. Nyuma nibwo abaturage baje gutanga amakuru ko babonye umumotari witwa Tuyishimire Benjamin ahetse imwe muri izo mashini kuri moto, nuko polisi ikorera mu murenge wa Masaka iramufata.”

CIP Umutesi avuga ko uyu mumotari akimara gufatwa yavuze ko iyo mashini yibwe koko  mu kagari ka Gako hari umuntu wamuhamagaye ngo aze ayimutwarire, yongeraho kandi ko nyiri ubwite yemera ko ibi bintu byo gutwara ibijurano cyangwa banyirabyo babifite atari ubwa mbere abikoze asanzwe abikora.

Abaturage bo mu tugari twa Gako na Cyimo bavuze ko uyu mumotari atari ubwa mbere aketsweho ibyo kuko mu mwaka ushize(2018) higeze kwibwa za televiziyo, nanone uyu motari bikaba bicyekwa ko ariwe wazitwaraga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yaboneyeho gukangurira abamotari muri rusange kwirinda gufatanya n’abakora ibyaha ndetse no gutanga amakuru ya bamwe mu babikora kuko bagayisha umurimo bakora.

Yagize ati: “Birababaje kubona umumotari wijandika mu bikorwa nk’ibi by’ubujura n’uburyo bakangurirwa buri munsi kwirinda ibyaha bitandukanye no kujya batangira amakuru ku gihe y’ababikora akaba ariwe ubifatirwamo. Niyo mpamvu twongeye gukangurira abamotari kujya batanga amakuru y’abantu nk’abo batukisha umwuga wabo cyane ko baba bakorana umunsi ku wundi. Umuntu ntiyagombye gukora ibintu bibi ngo umwaka urinde ushira bataramumenya.”

CIP Umutesi yanakomoje ku mumotari uherutse gufatirwa nanone mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro washikuzaga abagore n’abakobwa amasakoshi yabo nijoro.  Hakunze kandi kumvikana amakuru avuga ko hari bamwe mu bamotari bajya mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yongeye gukangurira abamotari kuba abanyamwuga bakirinda kujya mu byaha, abasaba kujya batanga amakuru no kurwanya aba bagenzi babo bakora ibinyuranyije n’amategeko.

Yashimiye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mumotari, abasaba gukomeza kuba ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we. Tuyishimire Benjamin yashyikirijwe  urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Masaka ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.