December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi

YASUWE 63 

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa munani z’ijoro.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yatangaje ko Meddy akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze, akaba agomba kumara iminsi itanu afunzwe nyuma yafungurwa agacibwa ihazabu.

Aya makuru y’uko Meddy yatawe muri yombi, yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth. Yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali.