December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Erdogan yavuze ko agiye ‘kumena imitwe’ abarwanyi b’aba-Kurdes

YASUWE 77 

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya avuga ko Turukiya “izamena imitwe” y’abarwanyi b’aba-Kurdes niba batavuye aho iteganya kugira akarere gatekanye mu majyaruguru ya Syria.

Ku wa kane w’iki cyumweru taliki ya 17 Ukwakira 2019, Turukiya yemeye guhagarika ibitero mu majyaruguru ya Syria mu gihe cy’iminsi itanu ngo ihe umwanya abarwanyi b’aba-Kurdes wo kuva muri ako karere.

Ariko ejo ku wa gatandatu taliki ya 19 Ukwakira 2019, impande zombi zashinjanyije kurenga kuri ako gahenge.

Turukiya ifata abarwanyi b’aba-Kurdes nk’abakora iterabwoba ndetse ishaka gushyiraho “akarere gatekanye” kagera imbere mu gihugu cya Syria.

N’ubwo habayeho ako gahenge k’igihe gito, ibikorwa by’urugomo bya hato na hato byakomeje – by’umwihariko ahakikije umujyi wa Ras Al-Ain uri ku mupaka.

Abantu bagera ku 300,000 bivugwa ko bamaze guhunga ibikorwa by’urugomo mu majyaruguru ya Syria

Ubwo yari mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ari mu ntara ya Kayseri iri rwagati muri Turukiya ejo ku wa gatandatu taliki ya 19 Ukwakira 2019, Perezida Erdogan yavuze ko niba abarwanyi b’aba-Kurdes badasubiye inyuma bitarenze ku wa kabiri nimugoroba – nk’uko byemeranyijwe mu masezerano y’agahenge – “tuzatangirira aho twasubikiye dukomeze kumena imitwe abakora iterabwoba”.

Mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko Bwana Erdogan agirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya nk’uko Reuters yabyanditse.

Perezida Erdogan avuga ko ibiganiro na Perezida w’Uburusiya nibitagira icyo bigeraho Turukiya “izashyira mu bikorwa imigambi yayo bwite”

Ejo ku wa gatandatu, yavuze ko ibyo biganiro nibitavamo igisubizo, Turukiya “izashyira mu bikorwa imigambi yayo bwite”.

Mbere y’aho, minisiteri y’ingabo ya Turukiya yashinje abarwanyi b’aba-Kurdes kugaba ibitero 14 “by’ubushotoranyi” mu masaha 36 yari ashize, cyane cyane i Ras Al-Ain, ariko ishimangira ko ingabo za Turukiya zo zigikurikiza amasezerano y’agahenge uko yakabaye.

Ariko, abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes bo muri Syria bo mu mutwe wa Syrian Democratic Forces (SDF) bashinje Turukiya kurenga ku masezerano y’agahenge.

Abantu bagera ku 300,000 bivugwa ko bamaze guhunga ibikorwa by’urugomo mu Majyaruguru ya Syria.