November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abantu bataramenyekana bateye igisasu mu mujyi wa Kamembe

YASUWE 50 

Mu mujyi wa Kamembe, mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda haraye hatewe igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ nk’uko bamwe mu bahatuye babyemeza.

Aho yaturikiye ni mu mujyi hafi y’akabari ahari abantu benshi bari bamaze kurebera umupira w’u Rwanda na Ethiopia nk’uko umuturage witwa Jean Pierre Nshimiyimana wo muri aka kagari abivuga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 4 bakomerekejwe n’iki gisasu, kandi ubu irimo gukora iperereza hashakishwa uwaba yateye iki gisasu.

Nshimiyimana utuye muri aka gace yabwiye BBC ko iki gisasu bagiteye imbere y’akabari hafi y’ahitwa ku muhanda wa kane mu gace bita ‘site’.

Uyu muturage avuga ko bakeka ko uwateye iyi grenade yashakaga kuyitera mu bantu bari mu kabari bamaze kureba umupira, ariko ntabigereho neza.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi ‘grenade’ yatewe ahagana saa moya n’igice z’ijoro ku mugoroba wo kuwa 19 Ukwakira 2019 “ikomeretsa byoroheje abantu 4 bahise bajyanwa mu bitaro”.

Mu kwezi kwa karindwi 2011, aha mu mujyi wa Kamembe hatewe igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gikomeretsa abantu 21 nk’uko icyo gihe byatangajwe na polisi.