December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Umugore yafatiwe mucyuho yibye uruhinja mu bitaro

YASUWE 39 

Umugore witwa Clarisse utuye mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze yafatiwe mu cyuho agerageza kwiba uruhinja mu bitaro Bikuru bya Ruhengeri nyuma y’igihe abeshya abo mu muryango we ko atwite ari hafi kubyara.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Ukwakira 2019 mu masaha ya mu gitondo. Amakuru avuga ko uyu mugore amaranye imyaka itatu n’umugabo we, ariko ntiyigeze atwita na rimwe. Gusa ngo abo mu muryango we bari bazi ko amaze igihe atwite.

Biravugwa ko Clarisse yari yariteguye ibisabwa byose nk’uwitegura kubyara, mu ijoro ryakeye yabanje kujya kwivuriza mu Bitaro byigenga nk’umuntu ukuriwe gusa bamaze gusanga adatwite, ubwe yahise asaba ko bamusezerera.

Akiva aho ngaho ngo yahise akomereza mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, aho yabeshye bamwe mu babyeyi bagiye kuhabyarira ko hari umuntu uharwariye yabuze.

Umubyeyi Clarisse yagerageje kwiba uruhinja,yabwiye umunyamakuru ko yaje wo yage asaba igitanda cyo kuryamaho agaragara nk’umuntu unaniwe.

Ati “Yaje nk’umuntu ufite uwo aje gushaka, ansaba ko turyama ku gitanda kimwe, hanyuma ambwira ko akunda abana, ubwo yari ateruye umwana wange atangira kumufotora, hari umuntu yahamagaye kuri telefoni amubwira ko yabyaye!”

Gusa uyu mubyeyi avuga ko we nta kindi yari afitiye amakenga usibye ko yakekaga ko Clarisse ashobora kumurogera umwana, dore ko atasobanukiwe ibyamugenzaga Kandi akaba atari amuzi.

Umwe mu bo mu muryango wa Clarisse yabwiye umunyamakuru ko Clarisse yari yamuhamagaye amubwira ko yamaze kubyara.

Akimara kumva iyo nkuru yahise ajya ku Bitaro bya Ruhengeri, asanga Clarisse afite wa mwana ku gitanda, amubwira ko uwo mwana ari uwe.

Nyina w’umwana yahise amunyomoza, ariko ngo Clarisse yari yamaze gusakaza amakuru y’uko yabyaye, ndetse yoherereje amafoto y’uruhinja umugabo we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi w’Ibiraro bya Ruhengeri, Dr. MUHIRE Philbert yemereye umunyamakuru iby’iyi nkuru aho yavuze koko ko uwo Clarisse yashakaga kwiba umwana.

Atanga ubutumwa ku barwayi ko bakwiriye kuba maso kandi bakirinda kwizera abo batazi kuko hari abaza mu Bitaro bigize abarwaza ariko bafite indi migambi.

Clarisse akimara gufatwa yashyikirijwe ibiro bya Isange One Stop Center biri mu Bitaro bya Ruhengeri none Kugeza ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB).