December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bobi Wine yasubije Perezida Museveni, amwita ‘umwanzi wa Uganda’

YASUWE 52 

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yasubije Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wamwise “umwanzi w’iterambere”, mu kiganiro cyihariye Bwana Museveni yagiranye na BBC.

Bobi Wine w’imyaka 37 – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi – mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka yavuze ko azahatana na Bwana Museveni w’imyaka 75, mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2021.

Perezida wa Uganda ari ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Bobi Wine yise Perezida Museveni “umwanzi wa Uganda” utegekesha “umunwa w’imbunda”.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC, Bwana Museveni yavuze ko uwo muhanzi akaba na depite muri Uganda yavugiye mu rugendo yagiriye muri Amerika ko “abantu badakwiye kuza gushora imari muri Uganda”.

Ariko ishyaka People Power rya Bobi Wine ryavuze ko Bwana Museveni agomba kuba yavuze ibyo arimo kurota Bobi Wine, kuko rivuga ko umukuru waryo atigeze avuga ayo magambo.

Itangazo ry’ishyaka People Power rivuga ko Perezida Museveni agomba kuba yari arimo kuvuga ku kiganiro umukuru waryo yagiranye na televiziyo Al Jazeera mu kwezi kwa cyenda mu 2018.

Icyo gihe rivuga ko Bobi Wine yavuze ko Abanyamerika bakwiye kugira amakenga ku nkunga ya gisirikare baha Uganda kuko “idakoreshwa mu kurinda Abanya-Uganda”.