November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abayoboke ba RNC biregura mu rukiko bashyize Kayumba Nyamwasa mu majwi

YASUWE 234 

Itsinda ry’abaregwa ko ari abarwanyi b’ishyaka rya RNC bafatiwe muri DR Congo batangiye kumvwa ku byaha barezwe, habanje Habib Mudathiru ubayoboye wemeye bimwe mu byo aregwa.

Aba bafatiwe mu mirwano mu ntara ya Kivu y’Epfo mu kwezi kwa Kamena 2019 , ubushinjacyaha bwavuze ko boherejwe mu Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Aba baregwa ibyaha byo;

– Kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi,

– Ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi,

– Umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu,

– No kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019 baje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwa gisirikare i Kigali, bahabwa umwanya ngo basubize ku byaha barezwe.

Mudathiru Habib wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya majoro yemeye ibyaha bitatu, abisabira imbabazi, ahakana icyo kugirira nabi ubutegetsi.

Yavuze ko icyo cyaha atacyemera kuko atagikoze, ngo ntiyegeze agera ku mupaka w’u Rwanda ateye igihugu agamije kugirira nabi ubutegetsi.

Avuga ku cyaha cy’umubano n’amahanga ugamije gushoza intambara mu Rwanda, Mudathiru yemeye uruhare rwe muri uyu mubano.

Avuga ko inshuro nyinshi yabonanye n’abategetsi ba gisirikare b’u Burundi bamufashije kwambuka yerekeza muri Congo.

Gusa yavuze ko nta na rimwe yigeze ahura n’umutegetsi uwo ari we wese wo ku ruhande rwa Uganda.

Umunya-Uganda Suleiman Lubwana nawe uregwa yabwiye urukiko ko yavuye iwabo yemerewe akazi ko gutwara ikamyo mu Burundi bikarangira yisanze mu mashyamba ya Congo mu gisirika

Yemeye ko yageze muri iki gisirikare, ariko ngo byabaye ibyo gushukwa n’abari bamwemereye akazi .

Ubushinjacyaha bwavuze ko afite uburambe mu mitwe y’inyeshyamba kuko yabaye gisirikare cya Uganda, icy’u Rwanda kikiri mu ishyamba ndetse n’icyo yari yinjiyemo cya P5 .

Buvuga ko yari afitiwe icyizere gikomeye kuko yahawe ipeti rya Capitaine ndetse akanahabwa umutwe w’abasirikare ayobora.

Irindi tsinda ry’abaregwa biganjemo abakiri bato bemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe .

Abaregwa biganjemo urubyiruko bavugaga ko bashutswe ubushinjacyaha bukavuga ko ari amatakirangoyi

Gusa bagahakana umugambi wo kugirira nabi u Rwanda kuko bajyanywe bizezwa imirimo.

Aba ni nk’umusore wabaga i Nairobi muri Kenya wavuze ko yajyanywe yijejwe ko agiye gushakirwa akazi muri Afrika y’Epfo.

Kayumba Nyamwasa yavuzwe mu rubanza

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bavuga ari amatakirangoyi kuko batagerageje gucika niba batari bashyigikiye umugambi.

Aba baregwa ariko bo bavuga ko bemeye kuguma muri uyu mutwe kubera iterabwoba bashyirwagaho ryo kuba bakwicwa mu gihe baba bagerageje guhunga.

Uretse abagaragara mu rukiko, izina rya General Kayumba Nyamwasa ryakunze kugaruka mu rukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wari ukuriye uyu mugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi birego ubutegetsi bwa Uganda mbere bwarabihakanye.

Ubushinjacyaha kandi bwatunze urutoki inzego za gisirikare z’u Burundi na Uganda zarezwe ko zagize uruhare mu gufasha aba barwanyi.

Bwarinze bugoroba urukiko rudashoboye kumva abaregwa bose rwemeza ko ruzakomeza kubumva kuwa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2019.