November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuyobozi wa RUD- URUNANA yakomerekeye bikomeye mu gitero FADC yabagabyeho 14 bamurindaga bahasiga ubuzima

YASUWE 66 

Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rucuru ahitwa Gasharu aravuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuwa mbere taliki ya 14 Ukwakira 2019, inyeshyamba za RUD- URUNANA zatezwe agaco n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zibumbiye muri Operation ZOKOLA 2, ziminsha urusasu mu nyeshyamba za RUD- URUNANA zirimo Komanda wazo Afurika Jean Michel, 14 bahita bahasiga ubuzima.

Jenerali Afurika Jean Michel akaba yahakomerekeye bikabije bityo ingabo za FARDC zikaba zirimo gushakisha aho yahungishirijwe nk’uko  Sosiyete Sivile yo muri ako gace ibivuga.

Ingabo za FARDC zikomeje guhashya uyumutwe wa RUD- URUNANA muri Binza aho uyu mutwe umaze kwaburwa uduce twa nyuma wari usigaranye harimo Gafuru, Giseguro, Katanga na Mikotokoto.

Uyu mutwe wa RUD- URUNANA inyeshyamba zawo zikaba zirimo guhunga zerekeza Katwiguru na Kirama mu birindiro bya FDLR .

Umutwe wa RUD- URUNANA ni umwe mu nyeshyamba za P5 ziherutse kugaba igitero mu Kinigi I Musanze kikica abasivili  14 abandi bagakomereka.

Mu bagabye iki gitero 19 baguye mu gikorwa cya RDF cyo guhiga abo barwanyi abandi bagera kuri 5 bafatwa mpiri.

Gen.Bgde Afurika Jean Michel amazina y’ukuri ni Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe I Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Gakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri RUD- URUNANA imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.