November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iburasirazuba: Polisi yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, abaturage bakangurirwa kubirwanya

YASUWE 44 

Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu ikomeje ibikorwa byo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bitandukanye byaginza ubuzima bw’abaturage.  Ni muri urwo rwego, tariki ya 12 Ukwakira 2019, mu turere twa Kayonza , Ngoma  na Kirehe  mu ntara y’Iburasirazuba hafatiwe ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse n’inzoga zitemewe.

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu hafatiwe umuturage witwa Uwihoreye Silas ufite imyaka 28, yafatanwe udupfunyika 70 tw’urumogi ndetse n’amagarama 200 nayo y’urumogi, yari yabyihambiriye ku mubiri abyambariraho imyenda. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Nanone mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mwiri hafatiwe umusore witwa Hakizimana Elias  w’imyaka 23 y’amavuko na Rugendo Valens ufite imyaka 27, aba bombi bafatanwe udupfunyika 2 tw’urumogi barimo no kurunywa. Aba nabo Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha.

Ibikorwa bya Polisi byo kurwanya abakoresha ibiyobyabwenge byanabereye mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigarama hafatirwa uwitwa  Muhawenimana Charlotte ufite imyaka 27, Nyirarukundo Betty ufite imyaka 32 na Uwiragiye Claudine ufite imyaka 35, aba bombi bafatanwe inzoga itemewe izwi ku izina ry’igikwangari bakaba bari bafite litiro 300.

Ni mugihe mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi hafatiwe umuturage witwa  Karangwa Janvier ufite imyaka 40, yafashwe amaze gukora litiro 18 za Kanyanga.  Uyu nawe yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko muri iyi ntara hakunze kugaragara  inzoga z’inkorano  ndetse n’ibiyobyabwenge byiganjemo ikinyobwa cya Kanyanga.  Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubirwanya dore ko  n’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo bakaba aribo bagira uruhare mu kugaragaza aho bigiye biri.

Yagize ati: ”Tuzakomeza gukora ubukangurambaga bwo kubirwanya ndetse tunakore ibikorwa byo gufata abagikoresha biriya biyobyabwenge. Ni amahirwe cyane kuko abaturage bamaze kumva neza ububi n’ingaruka za biriya biyobyabwenge, ubu nibo badufasha kuvumbura amayeri akoreshwa na bariya bantu babicuruza.”

CIP Twizeyimana avuga ko iyo hamaze  gufatwa ibiyobyabwenge bimenerwa mu ruhame abaturage bagahabwa ubutumwa bwo kubirwanya no kubyirinda, bakagaragarizwa ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati: ”Iyo tumaze gufata ziriya nzoga dutumiza inama y’abaturage tukabasaba gukomeza kurwanya biriya biyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, gufata ku ngufu abana b’abakobwa bikabaviramo gusama imbura gihe n’ibindi byaha bitandukanye.”

Yakomeje ashimira abaturage bamaze kumva neza ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bakaba bagira uruhare mu gufasha Polisi  mu  gutahura abakoresha ibiyobyabwenge n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Abaturage bafatanwe ibiyobyabwenge bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakorerwe dosiye, mu gihe abafatanwe inzoga zitemewe bashyikirijwe ubuyobozi bw’umurenge bacibwa amande ateganyijwe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye; 3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.