December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

‘Uko uraswa amasasu menshi ukaguma uri muzima nibyo bikugira umusirikare ukomeye’ Ubutumwa bwa Jose Chameleon Kuri Eddy Kenzo

YASUWE 44 

Nyuma y’ibibazo byinshi umuhanzi Idrissa Musuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo mu gihugu cya Uganda amaze mo iminsi bituma akomeje kuvugwa ho ibintu byinshi n’abantu batandukanye, mugenzi we Jose Chameleon yahaye ubutumwa amubwira ko nawe ari umuntu nk’abandi ko ibibazo bigomba kumubaho gusa ibyo bigira igihe bikarangira kandi Imana niyo yonyine iba ifite gahunda y’ibigomba kukubaho.

Yakomeje amubwira kandi ko kugira ngo ube umusirikare ukomeye bigusaba kwinjiza amasasu menshi ataguhitana ukagaruka ukomeye, aho yashakaga kumwumvisha ko uko unyura mu bibazo bikomeye bikagusiga uri muzima ariko ukomera kurusha uko wari umeze.

Anamwibutsa ko agomba gukomeza gusenga kuko imana ariyo izi kandi ishobora byose.

Eddy Kenzo akomeje kwakira ubutumwa bw’abantu benshi batandukanye aho bamwe usanga bamuhumuriza banamugira inama gusa ntihabura nabo usanga bamushinyagurira ndetse banamubwira nabi.

Mu minsi mike nibwo hacicikanaga amagambo atari meza yanababaje cyane Eddy Kenzo yakoreshejwe na Sheikh Nuhu Muzaata yamubwiraga Eddy Kenzo  kujya kubana na nyina umubyara, umubyeyi we umaze imyaka 20 yitabye imana.

Sheikh Muzaata

Nuhu Muzaata yakoresheje imvugo igira iti” Wasa Nyoko” mu ruri rw’ikigande bishatse kuvuga ngo  ”Marry your Mother” gusa nyuma yaje kubisabira imbabazi Eddy Kenzo avuga ko abantu babifashe nabi, avuga ko ari ururimi rwanyereye atari byo yari agambirirye kuvuga.

Gusa kimwe na Eddy Kenzo n’abafana be ntibemeranywa n’uburyo uyu mu Imaam yakoresheje asaba imbabazi mu buryo bwanditse kandi ibyo yavuze yarabivugishije umunwa, barashaka ko azajya ku karubanda agasaba imbabazi ku mugaragaro.

Kubera aya magambo Eddy Kenzo yabwiwe, yahise avuga ko atazongera kuririmbira ku butaka bwa Uganda igihe cyose Nuhu Muzaata ataramusaba imbabazi.

Eddy Kenzo ubu akaba yatangaje ko agiye kugaruka mu gihugu cya Uganda akajya arara ku musigiti wa Kibuli kugeza igihe Muzata azamusabira imbabazi.

Yakiriwe neza muri Colombia aho yari yagiye gukorera igitaramo muri iyi weekend:

Izindi nkuru kuri Eddy Kenzo  

EDDY KENZO

REMA NAMAKULA