December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abarundi bakomeje guhungira muri Congo ku bwinshi barimo n’abasirikare bakuru

YASUWE 72 

Mu gihe Leta ya Tanzania ikomeje kuvugwaho gufata nabi impunzi z’Abarundi, ubu barimo guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi birimo kuba kandi mu gihe bivugwa ko hari n’abasirikare bagera muri 30 batorotse igisirikare cy’u Burundi berekeza muri iki gihugu (RDC).

Kuva mu cyumweru gishize hari amagana y’Abarundi yahungiye muri Congo. Ikinyamakuru sosmedias/Burundi kigatangaza ko abahungiyeyo bacumbikiwe mu nkambi za Sange na Kavimvira, muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Komisiyo ishinzwe impunzi muri Congo, itangaza ko buri munsi yakira impunzi z’abarundi “Inkambi y’impunzi ya Sange irimo abaturage benshi cyane, abasaga 300 bimuriwe i Kavimviri”.

Iki kinyamakuru gitangaza ko abenshi mu barundi bahunga ari abo mu ishyaka CNL rya Ahathon Rwasa, ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Umwe muri zo ati “Tugirwaho ingaruka no guhozwa ku itotezwa, iterabwoba duhozwaho n’urubyiruko rw’Imbonerakure za CNDD-FDD, inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano”.

Abenshi muri izi mpunzi ngo bahunga, ni abaturuka mu Ntara za Cibitoke, Bubanza, Kayanza, Ngozi na Kirundo

Amakuru atangazwa na Iyakure TV, igitangazamakuru cyo mu Burundi, avuga ko hari umuyobozi mukuru mu ngabo watorotse ahungira muri Congo hamwe n’abasirikare basaga 30 bari banafite intwaro.

Uku gutoroka ngo byaviriyemo bamwe mu bayobozi bakomeye b’ingabo barimo na Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Umutekano, kuba bafungishije igisho mu ngo zabo.

Iyi bomboribombori yavutse mu gisirikare ngo ikaba irimo gukururwa n’ubwumvikane buke buri muri CNDD-FDD, kubera ukutumvikana ku mukandida  uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha wa 2020, Perezida Nkurunziza atazagaragaramo nk’umukandida.