December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Congo: Habonetse ibisigazwa by’indege bikekwa ko ari imwe ya Perezida yabuze kuwa kane

YASUWE 47 

Mu cyaro cy’ ahitwa Okoto, mu karere ka Kole mu Ntara ya Sankuru hagati muri Repubulika ya demokarasi ya Congo habonetse indege yahakoreye impanuka iri muri 7Km uvuye aho abantu batuye.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye ikorera muri DR Congo ivuga ko iyi ndege yabonwe n’abaturage kuri iki cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019.

Kugeza ubu nta makuru y’abategetsi aremeza ko iyi ndege ari imweyabuze kuwa kane w’icyumweru gishize taliki ya 10 Ukwakira 201yari irimo gutwara ibikoresho by’umukuru w’igihugu wari mu ruzinduko mu Burasirazuba bwa Congo.

Agace iyi ndege yaguyemo nta tumanaho rya telephone rihari.

Congo: Indege itwara ibikoresho bya Perezida yaburiwe irengero

Radio Okapi ivuga ko yavuganye n’umukozi wa Catholic Relief Services uri ahitwa Kole wahawe amakuru na mugenzi we uri Okoto ku itumanaho rikoresha imiringo migufi.

Amakuru avayo avuga ko abaturage babonye imirambo ine, n’imbunda umunani iruhande rw’ibisigazwa by’iyi ndege.

Umutegetsi w’ibanze wo muri aka gace ngo yategetse ko iyo mirambo yari irimo ibora ihita ishyingurwa.

Congo: Indege itwara ibikoresho bya Perezida yari yaburiwe irengero yakoze impanuka

Bavuga ko aho iyi ndege yaguye hanuka cyane, bakeka ko hari indi mirambo ikiri muri iyo ndege batarabona.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’intara ya Sankuru yabwiye Radio Okapi ko kuri iki cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019, bahise boherezayo polisi, abashinzwe iperereza hamwe n’abasirikare.

Kugeza ubu indege ya gisirikare y’ubwikorezi yari ivuye i Goma kuwa kane igana i Kinshasa ikaburirwa irengero ntabwo iraboneka.