December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gisagara: Umugabo yishe umugore we amukubise umutwe ku nzu mpaka apfuye

YASUWE 244 

Mugitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko umugabo witwa Mpakaniye Emmanuel  wo mu Murenge wa Mugombwa mu Kagari ka Mukomacara mu Mudugudu wa Gitarama, wari warashakanye n’umugore witwa Nabanjye Angelique ku buryo bwemewe n’amategeko, mu ijoro ryakeye yamukubise umutwe ku nzu bimuviramo gupfa.

Aba bombi ngo bari basanzwe babanye neza, bivugwa ko mu saa yine n’igice z’ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2019, abaturanyi babo bomvise umugore atabaza batabaye ngo basanga yamukubise, ariko akiri muzima nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mukomacara witwa Butera Theogene yabidutangarije.

Yagize ati:” Bagezeyo basanga atarapfa, mu minota micye umugore aba ashizemo umwuka. Nta kintu twasanze yamukubitishije, ariko mbere y’uko apfa yatubwiye ko yamukubise umutwe ku nzu. Twaketse ko muri uko kumukubita umutwe ku nzu  yaba yahuje n’umutsi.”

Yongeyeho ko ubwo bari bagishaka moto ngo bamugeze kwa muganga, aribwo uyu mugore yahise ashiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mukamacara yavuze ko, ubutumwa bahaye abaturage ari ubwo gutangira amakuru ku gihe ku miryango irangwamo amakimbirane  kugirango bigishwe hirindwa ko hazagirira undi nabi.

Uyu mugabo bivugwa ko yaba yishe umugore we w’isezerano, we n’uwari umugore we bose bavutse mu mwaka wa 1993, bakaba bari bafitanye umwana 1 w’umwaka n’amezi 5.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, magingo aya akaba acumbikwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB  rukorera i Muganza, mugihe umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe ku bitaro bya Kibirizi gusuzumwa ngo hamenyekane icyaba  cyishe nyakwigendera.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu rwanda mu ngingo ya 157 igika cya mbere y’itegeko ngenga nº 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko
ahana, ari nayo ngingo ihana iki cyaha cyo kuwica umuntu utabigambiriye bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yanditswe na Annonciata Byukusenge@rwandanews24.com