December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunya Kenya Eliud Kipchoge akoze amateka yo kwiruka 42Km mu gihe kitageze ku masaha abiri, ibitarakorwa nundi uwariwe wese ku isi.

YASUWE 112 

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge usiganwa mu kwiruka ku maguru amaze kuba uwa mbere ku isi wirutse ‘marathon’ (kilometero 42) mu gihe kitageze ku masaha abiri.

Kipchoge w’imyaka 34 amaze kugera ku murongo usoza isiganwa akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40, mu murwa mukuru Vienne wa Autriche.

Aka gahigo n’ubundi niwe wari ugasanganwe gusa igitangaje yakoze nuko yagabanyije ibihe yarakoresheje ubwo aheruka kujya kuri uyu mwanya wambere ku isi nk’umuntu wanditse aya mateka.

Kipchoge yari asanzwe afite ibihe bingana n’amasaha abiri umunota umwe n’amasegonga 39, ubu akaba yongeyeho indi ntambwe kuko abashije kugabanyaho iminota igera hafi kuri ibiri, ibitarakorwa n’undi muntu uwariwe wese kuri iyi si mu ntera ingana n’ibirometero 42.

Ibi bingana no kwiruka 100m mu masegonda 17 uhuje neza intera n’ibihe yakoresheje

Eliud Kipchoge yavukiye mu karere ka Nandi mu gihugu cya Kenya tariki 5 ugushyingo 1984(imyaka 34), afite uburebure bwa 1m67cm, akaba yaragiye atwara ibihembo bitandukanye mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru yagiye yitabira harimo nk’imikino Olympic 2004 yabereye I Athens yatahanye umudali wa Bronze,2008 I Beijing yatwaye umudali w’Umuringa na 2018 I Rio de Janeiro yatwaye umudali wa Zahabu, yanatwaye London Marathon inshuro 4 n’ayandi marushanwa menshi.