December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uyu munsi Perezida wa Repubulika yakiriye David Luiz amuha ikaze mu gihugu cy’u Rwanda- Amafoto

YASUWE 55 

Uyu munsi taliki ya 11 Ukwakira Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yakiriye David Luiz ndetse n’umuryango we bazanye abaha ikaze mu gihugu cy’u Rwanda.

David Luiz yageze I Kigali kuwa kane taliki 10 Ukwakira 2019 muri gahunda ya Visit Rwanda ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Byari biteganyijwe ko David Luiz azakorana imyitozo n’abasore b’ikipe y’igihugu amavubi ku cyumweru mu kwitegura umukino wa gicuti na Tanzania gusa kubw’impamu zitunguranye kuva mu ikipe ya Arsenal, David Luiz azasubira mu Bwongereza ku munsi w’ejo kuwa gatandatu.

David Luiz nabo bazanye bafatanye ifoto na Perezida Kagame
David Luiz aramukanya na Paul Kagame
Banagiranye kiganiro

Inkuru yabanje ivuga ku ruzinduko rwa David Luiz mu Rwanda