December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abakinnyi 27 bazatoranywamo abazifashishwa ku mukino w’u Rwanda na Tanzania bamenyekanye.

YASUWE 46 

Kuri uyu wa gatanu taliki 11 Ukwakira 2019, hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 bazatoranywamo abazitabazwa ku mukino Amavubi y’u Rwanda azakina na Taifa Stars yo muri Tanzania.

Urutonde ruriho Abanyarwanda 2 gusa bakina mu makipe yo hanze y’u Rwanda, Tuyisenge Jacques na Medie Kage

Abakinnyi ba Tanzania bazakina n’amavubi 7 muri bo baraye bageze i Kigali, abandi nabo byari biteganyijwe ko barara bahageze kuri uyu wa gatanu mu kwitegura umukino uzaba kuwambere mu mukino wo kwitegura ikipe ya Ethiopia, mu mikino ya nyuma yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Africa, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, naho Tanzania izaba iri mu rugendo ijya kwishyura Sudan i Khartoum.

Umukino ubanza wabereye Addis Abeba,aho ikipe y’u Rwanda yabashije kuhatsindira Ethiopia igitego 1-0 cya Sugira Ernest, mu gihe ikipe ya Tanzania yatsindiwe i Dar Es Salaam n’ikipe ya Sudan igitego 1-0.

Uru rutonde rugizwe n’abanyezamu batatu:

Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Kimenyi Yves(RAYON Sports)

Rwabugiri Umar(APR Fc)

Ba myugariro 9:

Mutsinzi Ange(APR FC)

Bishira Latif(AS Kigali)

Manzi Thierry(APR FC)

Fitina Ombolenga(APR FC)

Imanishimwe Emmanuel(APR FC)

Rutanga Eric(Rayon Sports)

Nsabimana Aimable(Police FC)

Iradukunda Eric(Rayon Sports)

Rugwiro Herve(Rayon Sports)

Abakina hagati mu kibuga 7:

Kalisa Rashid(AS Kigali)

Nsabimana Eric(AS Kigali)

Nshimiyimana Amran(Rayon Sports)

Niyonzima Olivier(APR FC)

Niyonzima Haruna(AS Kigali)

Iranzi Jean Claude(Rayon Sports)

Manishimwe Djabel(APR FC)

Abataha izamu 8:

Iyabivuze Osee(Police FC)

Byiringiro Lague(APR FC)

Nshuti Dominique Savio(Police FC)

Mico Justin(Police FC)

Sugira Ernest(APR FC)

Mashingitwa Kibengo Jimmy(Bugesera FC)

Kagere Medie(Simba SC, Tanzania )

Tuyisenge Jacques(Atletico de Luanda, Angola)