December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Wari uzi ko uyu munsi taliki 10 Ukwakira ku isi hose hari kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’igikoma?

YASUWE 71 

Uyu munsi taliki ya 10 Ukwakira hari kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wagenewe kunywa igikoma, ahantu henshi hatandukanye ku isi hateguwe uburyo butandukanye bwo kwizihiza uyu munsi birimo amarushanwa agamije guhemba abazi gutegura igikoma cyiza ndetse no gutegura ifunguro rusange ry’igikoma hagamijwe gufasha abatabasha kukibona uko bikwiye, aho hamwe na hamwe usanga hagiye hagabanywa ibiciro kubyerekeye igikoma kugira ngo abantu benshi babashe kwisanzura.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa muri 2009, hagamijwe gushyira hamwe ubufasha ndetse no kwibuka abatabasha kubona igikoma cyane cyane mu bihugu bigitera imbere ndetse n’ibikennye aho usanga kubona amafunguro ahagije bigoye byagera ku gikoma ho bikaba ibindi bindi.

Igikoma ni ingenzi cyane cyane ku bana

Akenshi usanga abenshi cyane cyane igitsina gabo badaha agaciro kunywa igikoma bavuga ko kigenewe abagore n’abana, nubwo nkuko babivuga igikoma ari ingenzi cyane ku mubyeyi ndetse n’umwana gusa nk’ikintu kiba gikungahaye ku ntungamubiri kandi zikenerwa n’umubiri wa buri wese mi ingenzi kuri buri wese.

Happy Porrige day!