December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abanyamisiri i Cairo bunamiye inzovu yitwa Naima yapfuye

YASUWE 55 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 Ukwakira 2019, abantu mu mujyi wa Cairo mu Misiri bunamiye inzovu yari mu bintu bizwi cyane  muri uwo mujyi izwi ku izina rya Naima, yaraye ipfuye.

Iyo nzovu niyo yari mu birebwa cyane mu kigo cyororewemo  ibikoko cyangwa “zoo”, cya Cairo ikaba yari imaze imyaka myinshi ari yo ikurura ba mukerarugendo benshi.

Abashinzwe  icyo kigo bavuze ko iyo nzovu, yari ifite imyaka 40 y’amavuko, yaguye ihita ipfa  kubera ikibumbe cy’amaraso yagize mu mutima.

Ariko  hari bamwe bashinjije  abari bashinzwe  kwita kuri iyo nzovu bavuga ko batari bayifashe neza, bagakeka  ko ari byo byayihitanye.

Naima niyo nzovu yari isigaye muri “zoo” ya Cairo nyuma y’aho iyo bivukana, Karima, ipfyiriye hakaba hasize imyaka itatu.

Icyo kigo cyoroye inyamaswa  cyavuze ko inzovu Naima izahindurwa igishusho ishyirwe mu cyanya ndangamurage cy’icyo kigo.