December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abateye mu Kinigi baturutse muri FDLR

YASUWE 54 

Taliki ya 6 Ukwakira 2019 ni bwo abafashwe mpiri bagize umutwe wa FDLR bagabye igitero mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange beretswe abaturage ndetse n’itangazamakuru.

Bavuze ko bgabye igitero barenga ari 45, cumi n’icyenda (19) muri bo baricwa, abandi batanu (5) bafatwa mpiri.
Umwe muri aba batanu bafashwe bakanerekwa abaturage n’itangazamakuru ni Habumukiza Theoneste uvuga ko yinjiye muri uyu mutwe mu mpera za Werurwe 2019. Habumukiza Theoneste ni we ugaragara mu ifoto ya batanu yambaye umupira w’imbeho w’umukara, akaba uwa gatatu uturutse iburyo cyangwa ibumoso.

Avuga ko yavukiye mu karere ka Burera, umurenge wa Rugengabare mu kagari ka Kiribata. Yabajijwe amashuri yize avuga ko yarangije ikiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 (UR) mu Ishami ry’Imiyiborere mu Bucuruzi (Business Administration).

Avuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo yakomereje muri Kaminuza ya Makerere iri muri Uganda, ubwo yari ayimazemo amezi 6, yahuye n’uwo yita umukire maze amubwira ko amufitiye akazi gahemba neza. Aka kazi kari ako gucuruza amabuye y’agaciro aturutse muri Walikale muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Bijyanye n’amashuri yize, Habumukiza yabajijwe niba nta cyo yari ashinzwe mu mutwe wa FDLR RUDI-Urunana avuga ko yabagamo, avuga ko ntacyo kuko yari amazemo igihe gito. Ngo yari amaze amezi 4 yiga amasomo ya gisirikare.
Wa mukire ngo yajyanye Habumukiza muri RDC, yisanga ari muri uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Habumukiza na bagenzi be bavuga ko gahunda bari bafite ari iyo gukuraho ubutegetsi bw’igihugu n’ubwo bitabahiriye.
Ku wa 4 Ukwakira 2019, ni bwo Habumukiza na bagenzi be bagabye igitero ku baturage bo mu murenge wa Kinigi na Musanze, bicamo abaturage 14. Inzego z’umutekano zarahagobotse zihangana na bo kugeza mu murenge wa Nyange bari bageze ku wa 5 Ukwakira. Kuri uwo munsi, ingabo z’u Rwanda zabashije kugarura umutekano muri aka gace, aba bagizi ba nabi na bo bakomeza guhigwa.

N’ubwo aba bafashwe mpiri bavuze ko baturutse muri FDLR, ubuyobozi bw’uyu mutwe ntacyo burabitangazaho.

Inkuru zabanje: https://rwandanews24.com/index.php/2019/10/05/musanze-kinigi-abantu-bitwaje-intwaro-bagabye-igitero-gihitana-bamwe-abandi-barakomereka/

Musanze-Kinigi: Biracyekwa ko FDLR ariyo yagabye igitero gihitana abarenga 10 abandi barakomereka