November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Papa François yashyizeho abakaridinari 13 barimo umukongomani

YASUWE 50 

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 5 Ukwakira 2019, I Vatican habereye umuhango wo kwimika abakaridinari barimo arishiveke w’I Kinshasa Mgr Fridolin Ambongo.

Aba bihayimana uko ari 13 bari basanzwe ari abarisheveke, bakaba bimitswe nk’abakaridinari b’ibyegera bya Papa François barimo n’uyu mukongomani Mgr Fridolin Ambongo w’imyaka 59 y’amavuko, akaba ageze ikirenge mu cya mugenzi we karidinari Monsengwo nk’uko RFI yabyanditse.

Umuhango wo kwimika aba bihayimana, wabaye taliki ya 28 Ugushyingo 2018 I Kinshasa.
Nyuma y’amezi 8 habaye amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo, Perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we bari bahanganye Bwana Martin Fayulu , bitabiriye iki gitambo cya misa cyabereye muri Kiliziya yitiriwe Saint-Pierre, ibi bikaba bitanga ubutumwa bukomeye ku gihugu cyabo ndetse na Afrika muri rusange.

Mu bandi bagize iki cyiciro harimo Michael Czerny w’imyaka 73 y’amavuko, ubarizwa mu muryango w’abihayimana wa jésuite wo muri Canada, Mgr Miguel Ayuso Guixot na Arisheveke Rabat, Mgr Cristobal Lopez Romero. Aba bose bakaba barimitswe na Papa François.