November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusheshangoga Michel yakuye APR FC amata ku munwa ayibuza amanota atatu mu mukino wambere utangira Shampiyona

YASUWE 56 

Umukino ufungura shampiyona wahuzaga ikipe ya AS Kigali na APR FC warangiye ikipe ya APR FC igabanye amanota y’umunsi wambere n’ikipe ya AS Kigali nyuma yo kunganya igitego 1-1, mu mukino utari woroshye.

Uyu mukino wari wakiriwe n’ikipe ya AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba ari umukino wagaragaje ubwitabire ku buryo butangaje n’umubare mwinshi w’abafana.

Mu gice cya mbere cy’umukino hagaragaye mo uburyo buke bwo gutsinda ku mpande zombi kuko AS Kigali yasaga nkaho ikinira inyuma cyane, icunga APR FC yakinishaga imbaraga nyinshi kugira ngo irebe ko yabona igitego hakiri kare.

Ikipe ya APR FC yatangiye umukino isatira cyane izamu rya AS Kigali ku buryo bwari bubonetse Djabel atera umupira ashakisha Sugira Ernest, umupira ntiwabasha kumugeraho. Umukino wakomeje ari nako ikipe ya AS Kigali nayo igeregeza kwegera izamu rya APR FC. Ku munota wa 8 ikipe ya APR FC yabonye Penalty ku ikosa Imanishimwe Samuel yari akorewe na Songayingabo Shaffy ,gusa kubw’amahirwe make Sugira ayiteye umuzamu Bakame wari uhagaze neza ayivanamo bitamugoye cyane.

Ku munota wa 39 w’umukino habonetse ubundi buryo bwiza ubwo Danny Usengimana yacengaga Bakame, gusa bikarangira Rusheshangoga Michael wari winjiye mu kibuga asimbuye Benedata, akuriyemo umupira ku murongo w’izamu, igitego cyari cyamaze kubarwa kubabireberaga hanze y’ikibuga.

Ikipe ya APR FC yahererekanyaga neza bigaragara ko iyoboye umukino yakomeje kugerageza ibishoboka byose ariko igice cyambere cyanongereweho iminota 10 kubera imvune zagiye zibamo byatinzaga umukino, cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC iyoboye umukino yiharira umupira cyane bigaragara, ku munota wa 47 ikipe ya APR FC yabonye uburyo ku mupira wari utakajwe na Haruna, Ombolenga ateye umupira ujya muri Corner nayo Ombolenga yaje gutera akayitera nabi ntibigire icyo bitanga.

Umukino wakomeje gusa ikipe ya APR FC yotsa igitutu AS Kigali aho byageze ku munota wa 72, umupira wari utewe neza na Mugunga Yves wari umaze gusimbura Sugira Ernest wageze neza ku kirenge cya Usengimana Danny nawe agahita awuboneza mu rushundura igitego cyambere cya APR FC ari nacyo cyambere mu mukino ndetse no muri Shampiyona ya 2019-2020 kiba kirabonetse.

Ikipe ya APR FC imaze kubona igitego yakomeje kongera imbaraga gusa AS Kigali nayo ntiyari yoroshye kuko yacishagamo nayo ikagera ku izamu ryabo ngo irebe ko yakwishyura igitego yari imaze gutsindwa.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye insinzi ari iya APR FC ku gitego 1-0, hongeweho iminota itandatu ari nayo yahise ihindura byose amanota 3 akaba inzozi ku bafana b’ikipe ya APR FC.

Nyuma y’iminota 2 gusa muri itandatu yari yongereweho, Umuzamu Rwabugiri Umar yahuye n’akazi katoroshye ubwo umupira wari uterewe kure na Rusheshangoga Michel wazaga ukamwinjirana mu izamu aho yari ahagaze agakurikira gusa bikaba iby’ubusa.

Umukino warangiye ikipe ya AS Kigali inganyije ya APR FC 1-1, amanota atatu y’umunsi wambere bayagabana gutyo.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali:Ndayishimiye Eric,Benedata Janvier, Ishimwe Christian,Songayingabo Shaffy,Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini, Nsabimana Eric, Ssentongo Farouk, Niyonzima Haruna, Allongo Mba Martel, Kalisa Rachid

APR FC: Rwabugiri,Ombolenga, Ange, Manzi,Imanishimwe,Sefu, Mohammed, Rague, Djabel,Sugira,Danny

Myugariro Mutsinzi Ange na Benedata Janvier nabo ntabwo bahiriwe n’uyu mukino, kuko bavunitse mu gice cya mbere cy’umukino.

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatandatu, hakinwa imikino ine, harimo n’uwa Gasogi United na Rayon Sports utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda.