December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuyobozi muri RBA yatawe muri yombi

YASUWE 56 

Vuningoma J de Dieu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha RIB, aho akurikiranyweho kunyereza umutungo w’ikigo akorera nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’uru rwego Bwana Modeste Mbabazi.

Nta byinshi umuvugizi wa RIB yatangaje kuko yari mu mirimo myinshi ijyanye no gushyingura umukozi wa RIB uherutse guhitanwa n’impanuka mu Karere ka Rubavu.

Gusa amakuru y’ibanze ni uko uyu Vuningoma J de Dieu yari Umuyobozi wa Marketing mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, akaba yaratawe muri yombi ku wa kabiri taliki ya 01/10/2019.
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Bwana Arthur Asiimwe, we yavuze ko nta makuru ahagije abifiteho.

Vuningoma ngo yari amaze igihe ashyirwa mu majwi n’abakozi batandukanye ba RBA kubera kubambura cyangwa kubategeka kugabana amafaranga atagira ingano y’ibihembo (Commission) by’amasoko babaga bashakiye ikigo nk’uko ikinyamakuru Rugari.net cyabyanditse.

Hari n’indi myitwarire avugwaho ishingiye ku cyo umuntu yakwita umurengwe kubera amafaranga menshi, aho yahoraga muri za ’Sorties’ hanze y’igihugu ngo yagiye kuryoshya na bamwe mu bakozi b’igitsina gore ayobora.

Biravugwa ko ngo yaherukaga muri Zanzibar ku musenyi w’inkengero nziza z’ikiyaga cya Victoria ari kumwe n’umwe muri abo bagore dore ngo yabahinduranyaga nk’uhindura imyambaro.

Hamwe n’ibindi byinshi uyu mugabo avugwaho birimo n’umuturirwa arimo kubaka za Musanze iyo, byose turimo kubyegeranya tukazabibagezaho mu minsi itarambiranye.