November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uyu mwana arashakishwa na Hakizimana Muhadjiri ndetse n’abafana ba APR FC muri rusange, uwaba amuzi yabafasha akaboneka

YASUWE 78 

Hari ifoto imaze iminsi ivugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umwana yambaye isengeri y’ubururu yanditseho n’ikaramu nimero 10 n’izina rya Muhadjiri ndetse handitseho n’ikipe ya  APR FC, nyuma yo gukwirakwira kw’iyi foto rero Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri ukina mu ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ari gushakisha uyu mwana.

Muhadjiri ni umwe mu basore bakunzwe cyane mu Rwanda n’ingeri zose bitewe n’uburyo ari umuhanga mu kibuga, uburyo akinamo ashimisha abafana (udukoryo twe) bimwongerera igikundiro cyinshi.

Uyu mwana utaramenyekana ariko bigaragara ko aturuka mu muryango utifashije, bamufashe ifoto yambaye agasengeri k’ubururu inyuma yandikaho APR FC, Muhadjiri Hakizimana na nimero 10 uyu musore yambara.
Iyi foto ikaba yarazengurutse ndetse igera no kuri Hakizimana Muhadjiri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu mu ikipe ye ya Emirates FC.

Uyu musore akibona iyi foto bisa n’aho byamurenze

Muhadjiri ndetse n’abafana bagize Fan Club zitandukanye za APR FC babinyujije ku nkuta zabo za Instagram bishimiye uru rukundo uyu mwana amukunda kugeza ubwo amwiyitirira.

Muhadjiri abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto y’uyu mwana agira ati” Gusa uzamubona azambwire”

Muhadjiri arifuza guhura n’uyu mwana akagira icyo amufasha kuko nubwo yamwiyitiriye asa n’utabayeho mu buzima bwiza.

Kimwe n’abafana ba APR FC intero ni imwe ko uyu mwana ufite umutima ukunda agomba kuboneka.

APR FC Fan Club Zone 1 bagize bati “dufatanye gushaka uyu mwana tumuryoshye kuruta uko ari ubu ariho muhadjiri nawe yahizse abasubiza ababwira ko nawe yiteguye, ari tayari mu gihe uyu mwana yaba abonetse.

 

Muhadjiri arifuza guhura n’uyu mwana akaba yagira icyo amufasha cyane ko bisa n’aho abayeho mu buzima butari bwiza, ku bw’urukundo yamweretse na we yifuza kuba yagira icyo amwitura.
Hakizimana Muhadjiri mbere yo kwerekeza muri Emirates FC yakiniraga ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, ni ikipe yinjiyemo avuye muri Mukura VS muri 2016.

Muhadjiri Hakizimana ubu ari muri UAE mu ikipe ye ya Emirates FC

Mu minsi ishize, ku isi hacaracaye inkuru y’umwana wo muri Afghanistan wambaye ishashi ifite amabara y’umwenda w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Argentine arangije yandikaho Messi na nimero 10 byatumye Messi abimenya ashakisha uko ahura n’uyu mwana aramufasha.