November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gasogi United: KNC ngo azatsinda Rayon Sports irire nk’agahinja

YASUWE 38 

 

KNC mu kiganiro n’itangazamakuru.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi FC bwatangaje ko intsinzi bazakura kuri Rayon Sports izafasha mu gukemura ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe ikundwa n’abanyarwanda batari bake  mu Rwanda.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United KNC wari kumwe n’umutoza Guy Bukasa, bagarutse ku ntego zabo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ndetse no kuri Rayon Sports bazatangiriraho bakina muri shampiyona yu mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

 

Umuyobozi wa Gasogi FC Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko baje muri shampiyona y’icyiciro cya mbere bataje kuhaca gusa ngo bagende, aho kuri bo hari imigabo n’imigambi bazanye ayandi makipe atagiraga.

 

Yagiza ati: “Dufite gahunda y’igihe kirekire yo kubaka ikipe izajya ihatana ariko natwe ikaduha umusaruro. 

 

Dufitanye ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko hari n’amakipe nka Difaâ Hassani D’el Jadida, n’andi yo mu Bufaransa no muri Amerika twatangiye ibiganiro kugirango tugirane ubufatanye burambye”.

 

Aha, Gasogi kandi ikaba iteganya kuzajya yohereza abakinnyi bayo muri ayo makipe bakaba bakorerayo igeragezwa, mu gihe na yo ubwayo inafite gahunda yo kuzajya yishyurira abakinnyi beza byibura batatu buri mwaka, bakajya gukora “stage” ku mugabane w’Uburayi mu gihe runaka, aho bizera ko bizababyarira umusaruro mu myaka iri imbere.

 

“Iyo ukora Business ntabwo ureba hafi, bisaba kwitanga mu myaka ya mbere ubundi ukareba kure. Turizera ko kuri gahunda yacu uko yubatse byibura mu myaka itanu tuzaba twifitiye ikibuga cyacu cyakira abantu ibihumbi 15. Ntibizabatungure ari na twe kipe ya mbere mu Rwanda ibigezeho”.

 

Ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu, umutoza wa Gasogi yagize atti: “Twe nta gitutu kituriho, igitutu kiri kuri Rayon Sports nk’ikipe nkuru. Twafashe umwanya wo kubiga ariko bo ntabwo bazi imikinire yacu. Twizeye kuzitwara neza kuwa gatandatu”.

 

Kakoza yakomeje agira ati: “Gasogi abantu benshi barayumva bagaseka ariko ndagira ngo mbabwire ko kuwa gatandatu muzatubona mukumirwa kubera ibyo tuzakorera Rayon Sports, abafana bayo bazataha barira nk’uduhinja”.

Gasogi United ngo izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 168 aho 70% byayo bizava mu bafatanyabikorwa barimo XL Energy Drink hamwe na Azania ikora amafarini yifashishwa mu gukora imigati ya mbere mu Rwanda.

Gasogi United ifite abafatanyabikorwa batandukanye muri uyu mwaka mushya w’imikino.

Gasogi United ikazahura na Rayonsports  kuri you wa gatandatu,ikaba igomba kwitwara neza dore ko iherutse gutsindwa na As Kigali mu gikombe kiruta ibindi byose hano mu Rwanda Super cup.