December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Pérou: Perezida yasheshe inteko ishingamategeko nayo ihita imuhagarika

YASUWE 70 

Kumugoroba wo kuwa mbere taliki ya 30 Nzeli 2019, perezida w’igihu cya Perou yasheshe inteko ishingamategeko ahita atangaza ko mu gihe cya vuba hagiye gutorwa abandi badepite, maze inteko nayo ihita imuhagarika gukora nka perezida mu gihe cy’umwaka.

Icyaje gutera urujijo kuri iri hagarikwa rya perezida, ni uko kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Ukwakira 2019, perezida w’iki gihugu Bwana Martin Vizcarra, yatangaje iby’iri hagarikwa rye, ariko anongeraho ko bagiye gushyiraho uba amusimbuye by’agateganyo muri iki gihe azaba ahagaze adakora.

Mu mbwirwaruhame Bwana Martin Vizcarra yatanze kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko ibi ari ubwa mbere bibaye mu mateka ya Perou kuva mu 1992 nk’uko RFI yabitangaje.

Ku rundi ruhande ngo ibi birimo amahirwe ku baturage ba Perou, kuko ngo n’ubwo perezida yahagaritswe ku mirimo ye, ariko ngo n’inteko ishingamategeko nta bubasha ifite bwo kuba yagira icyemezo na kimwe ifata.