December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanzi nyarwanda yasohoye indirimbo isobanura neza ukuntu abantu bakundana aba aribo bazi neza igihe cya nyacyo cyo kubana mugihe ababyeyi babo bo baba batabyumva.

YASUWE 75 

Innocent Nzayisenga bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Iam Blameless. N’umuhanzi nyarwanda kuri ubu urimo gukorera umuziki we mu Rrwanda nyuma yuko agarutse avuye muri Canada aho yari yaragiye gukomereza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Sound Recording and African Literature, ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora umuziki wo mu bwoko bwa Soul/R&B rimwe ivanze na Blues na Ballad.

Uretse kuririmba azi no gucuranga ibyuma by’umuziki Guitar na Piano, akaba kandi atunganya umuziki muburyo bw’amajwi bizwi nka music producer.

Yatangiye gukunda umuziki muri 2010, ariko indirimbo yiwe abantu bamenye cyane ni “Umubavu” yasohoye muri 2016 ndetse na “Nostalgia”. Indi abantu bamenye cyane ni “We Brought You Flowers”, indirimbo yahimbye y’icyunamo cy’abazize genocide yakorewe Abatutsti muri 1994.

Ubwo yatangiraga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri 2010 nibwo yatangiye gukunda umuziki maze we na bagenzi bishyira hamwe bagakora group bise “The Braves” yaje kurangiza imikorere ubwo twese basozaga amashuri yisumbuye buri wese agafata icyerekezo cye maze batandukana ubwo.

Gusa we kuko yari yaratangiye gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi kandi abikunda production) yarakomeje arabikora.

Yabaye kumera nk’ubisubitseho ubwo yajyaga kwiga muri Canada 2014 mu kwezi kwa 8. yahise yinjira muri live band bamaranye imyaka 2 ubwo nyuma nibwo yasohoye indirimbo yise Umubavu, Byasaze, We Brought You Flowers, Nostalgia hari n’izindi nyinshi yakoranye n’abahanzi b’abarundi  n’abandi banyarwanda baba muri canada n’ababa muri USA, kuva ubwo yarakomeje arakora kugeza uyu munsi, aho mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 yasohoye album yise love always, none ku munsi wejo hashize le 29/09/2019 yasohoye indirimbo y’urukundo igaragaza ukuntu ababyeyi bagomba gutegereza abana babo bakazatekereza kugihe cyo kubana batabashyize kuri pressure.

Ubwo twaganiraga n’uyu muhanzi yadutangarije byinshi kuri iyi album yashoye mu ntangiriro z’umwaka ndetse anatubwira byinshi mutamenye kuri iyi ndirimbo yiwe nshya yise Emera, yanaduhishuriye impamvu ataratangira gusohora indirimbo muburyo bw’amashusho.

 Yagize ati “Love Always” album, ni album nakozeho nk’igihe cy’umwaka (tubariyemo kuyandinka no kuyikora muri studio) ni project nashakaga kuzasohora ubwo narimo ndizihiza imyaka 25 y’amavuko. Nkaba narifuzaga yuko yaba uburyo bwo kwisuzuma (evaluate myself) aho maze kugera mu rwego rwo gukura mu muziki nkaba ari nayo mpamvu nagerageje kuyikoraho njyewe ubwanjye (haba mu gucuranga, kuririmba amajwi yose, no kutunganya nka producer) bikaba byanyereka aho ngeze mu bumenyi, ibyo nkikeneye kwiyungura kugeza kuri uyu munsi. Ikaba ari album yibanda ku rugendo rw’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa, ibigeragezo bahura na byo mu rukundo n’uko barwana nabyo.

Naho ku ndirimbo yanjye nshya nise “Emera” yo ni indirimbo nanditse nk’igitekerezo (inspiration) cyanjemo ntekereje ukuntu umuhungu akenshi arwana no kumvisha incuti ze n’umuryango yuko hadakwiriye kubaho pressure cyane cyane ko abantu babiri bakundana aribo baba bazi neza igihe cyanyacyo kuri bo ngo barushinge, Ariko harimo ababyeyi baba bahora bumva yuko bifuza nk’akuzukuru ariko nyamara ugasanga bo baracyari kwiyubaka no gutegura neza umuryango wabo mushyashya bashaka kurema.

Kukijyanye no kuba ntandirimbo zo muburyo bw’amashusho ndashyira hanze impamvu nyamukuru byari kungora kubifatanya n’ishuri biba bisaba umwanya munini mbese nyine ntibyorohe, kandi nanone kuba ubushobozi bwarabaga buke kubera ishuri, gusa ubu niyo gahunda ikurikiyeho.

Umva hano indirimbo Emera ya Iam Blameless:

NSHIMIYIMANA Eric/rwandanews24.com