December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusizi: Habonetse imirambo 4 y’abasirikare

YASUWE 53 

Abaturage bavuga ko hari itsinda ry’abasirikare binjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa umuyobozi w’ingabo z’u Burundi mu ishyamba kimeza rya Rukoko agahakana aya makuru.

Ahagana saa Munani (14:00) zo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Nzeri 2019, nibwo imirambo 4 y’abasirrikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi, ku nkombe y’uyu mugezi yegereye umusozi wa Nyamitanga, Komini Buganda, Intara ya Cibitoke. Bigacyekwa ko ari abarohamye ubwo bambukagana na bagenzi babo bagana muri Congo.

Amakuru agera kuri Sosmedias/Burundi yemeza ko hari itsinda ry’abasirikare b’u Burundi hamwe n’Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bambutse umugezi wa Rusizi berekeza muri Congo.

Abarobyi bakoresha ubwato bwa gakondo mu ruzi rwa Rusizi bakaba batangarije iki kinyamakuru ko bategetswe kwambutsa aba basirikare.

Abatuye kuri uyu musozi wa Nyamitanga ndetse n’uwa Kagwema uri muri Komini Gihanga bavuga ko bafite impungenge nyuma yo kubona abo basirikare n’Imbonerakure mu minsi itatu ishize.

Uyu ati “Hari abasirikare baciye mu nzira yo ku musozi wa Kagwema, abandi baca i Nyamitanga mbere y’uko bagera ku mupaka. Twumvise bavuga ko bagiye muri Congo guhangana n’inyeshyamba z’Abarundi zibarizwayo mu misozi miremire”.

Umwe mu basirikare b’u Burundi utifuje ko amazina ye atangazwa bitewe n’uko atemerewe gutanga amakuru, yavuze ko aba basirikare berekeje muri Kivu y’Amajyepfo, bityo ko imirambo yarohowe yahise ijyanwa i Bujumbura.

Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi mu ishyamba kimeza rya Rukoko yahakanye aya makuru, akemeza ko mu gihe Leta ya Congo yaba yemeye ko bafatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba zirimo n’iz’Abarundi, bahita bajyayo gutanga uwo musada.