December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

FDLR iti “FARDC ntiyaduteye yonyine”

YASUWE 86 

Mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba yahinduye indiri Uburasirazuba bwa Congo, muri uku kwezi kwa Nzeli 2019 ingabo za Congo FARDC zagabye igitero ku barwanyi ba FDLR, iki gitero kikaba cyarahitanye umuyobozi wazo Sylvestre Mudacumura.

Nyuma y’icyumweru Sylvestre Mudacumura apfuye, FDLR zasohoye itangazo ryemeza uru rupfu, aho bavuga ko ingabo za Congo atarizo zonyine zabagabyeho igitero, ahubwo zari zirikumwe n’abandi.

RFI dukesha iyi inkuru yanditse ko izi nyeshyamba zatangaje ko igitero cya FARDC cyahitanye abantu 2, aribo Sylvestre Mudacumura na Sixbert Ndayambaje, nk’uko Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro washyize umukono kuri iryo tangazo yabyemeje.

FDLR ikomeza ivuga ko Mudacumura bari bari kumwe mu nama, yigaga ku gushyirwaho kw’inzego no gusimbuza izindi zitari zuzuye zirimo umwanya wa Ignace Murwanashyaka wari ushinzwe ibikorwa bya politiki muri uyu mutwe, akaba yarapfuye muri Mata 2019.

Izi nyeshyamba zivuga ko ziteguye kugaba igitero kuri FARDC kugirango bazake umurambo wa Mudacumura kuko arizo zawusigaranye. Col. Muhire yemeza ko bishe ingabo za FARDC 20 hagakomereka abagera kuri 15, mu gihe FARDC ivuga ko nta musirikare wabo waguye muri iki gitero.

Muri iri tangazo kandi FDLR yemeza ko ingabo z’ u Rwanda arizo zagabye igitero cyahitanye Mudacumura, ubundi FARDC ikakiyitirira.

FARDC yamaganye ibivuga muri iri tangazo FDLR yasohoye, ivuga ko nta muntu wabo wahasize ubuzima, yemeza kandi ko nta bufasha cyangwa inkunga y’umuntu uwo ariwe wese babonye kugirango bagabe iki gitero.

FARDC yanongeyeho ko nta buryo bafite bwo kubika imirambo y’abanzi babo. Ibivugwa n’izi ngabo za Congo byanemejwe na Perezida Félix Tshisekedi, aho yavuze ko nta bufasha bw’ingabo z’ u Rwanda bahawe ngo bagabe iki gitero, kuko ngo ntangabo z’ u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo nk’uko FDLR yabivuze.