December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ku myaka 57 Perezidansi y’u Burundi irashyize iva mu bukode

YASUWE 99 

Ku nshuro ya mbere mu myaka 57, kuva u Burundi bubonye ubwigenge, ibiro by’umukuru w’icyo gihugu byavuye mu nzu y’ubukode.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Nzeli 2019 i Bujumbura habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibyo biro bikuru bishya by’umukuru w’igihugu.

Leta iravuga ko iyo ngoro yubatswe ku mfashanyo y’Ubushinwa, ishobora kuba iri mu nyubako za mbere nziza kandi nini muri Afurika.

Jean Claude Karegwa Ndezako, umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi, yatangaje ko iyi nyubako yatashywe, ariko itaratangira gukorerwamo. Ifite umwanya wa parking ishibora kwakira imodoka 1000, ikaba ishobora kuramba kugera ku myaka 500.

Mu kiganiro Karegwa Ndezako yahaye BBC, abajijwe niba ntambogamizi zizabangamira gukorera muri iyi nyubako iri I Bujumbura kandi umurwa mukuru w’iki gihugu warimuriwe mu ntara ya Gitega, Karegwa yasubije ko kuba ingoro y’umukuru w’igihugu itari mu murwa mukuru w’igihugu  ntacyo bizahungabanya, ngo kuko bafite umushinga wo kubaka umuhanda wa gareyamoshi uzahuza Gitega na Bujumbura mu rwego rwo koroshya urugendo no kugabanya intera iri hagati y’ iyo mijyi2.

Kuva mu mwaka w’1962 Uburundi bubonye ubwigenge, mu gihe cy’imyaka 57 umukuru w’igihugu yakoreraga mu bukode. Iyi Ngoro yubatswe ku nkunga y’Ubushinwa, ariko ntiharatangazwa agaciro kayo.