November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Akarere ka Karongi kabonye abayobozi bashya basimbuye abagiye muri Tours du Rwanda

YASUWE 64 

Akarere ka Karongi kimwe n’utundi tutari dufite inzego z’ubuyobozi zuzuye, aho bamwe bagiye begura ku mpamvu zabo bwite, abandi bakeguzwa kubera amakosa yabagaragayeho mu bihe bitandukanye, bakaba baravuyeho mu nkundura iherutse kuba mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeli 2019. Iyi nkundura yiswe Tour du Rwanda yasize uturere twinshi dufite icyuho mu buyobozi.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Nzeli 2019, mu karere ka Karongi hakaba hatowe Mukarutesi Vestine nk’umuyobozi w’aka karere ku bwiganze bw’ amajwi 207, atsinze Habimana Emmanuel wagize amajwi 39.

Mukarutesi Vestine yari asanzwe ari Noteri w’aka karere, naho Habimana Emmanuel akaba yari umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Gasenyi.

Abandi batowe ni Niragire Theophile wagize amajwi 209. Yatorewe kuba Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, akaba yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi wo mu karere ka Gasabo. Mu bandi batowe harimo Mukase Valentine wagize amajwi 167, akaba yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage