December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Mu gihe cy’amezi 9 gusa abarenga 100 barahohotewe

YASUWE 57 

Kuwa kane taliki 26 Nzeri 2019, mu karere ka Ruhango habereye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa. 

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko mu karere ka Ruhango iki kibazo kiri kurushaho gukaza umurego ndetse kugirango kigabanuke cyangwa gicike burundu bisaba ubufatanye bw’Inzego zitandukanye.

Meya w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens

Ati“Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, Ni Ikibazo gikomeye hano mukarere kacu ka Ruhango.   Kugirango rero dushobore gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye kugitsina rikorerwa abagore n’abakobwa muri aka karere birasa ko   guhuriza hamwe imbaraga zacu twese. Amadini n’amatorero n’inzego z’umutekano mukagira ubufatanye″.

Cyakora Dr. Bishop Gahungu Bunini umwe mu bagize komite nyobozi yihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda. Avuga ko mu madini n’amatorero wasangaga bafite ikibazo cyogutererana uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dr. Bishop Gahungu Bunini

Ati“Mu madini n’amatorero umuntu wazaga yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, wasangaga aho kugirango Pasiteri cyangwa Umukuru w’idini amwuve yihutirwaga kumuca mu rusengero.

Gusa ubu turimo kubigisha, kuko ikihutirwa ntabwo ari uguca uwo muntu, ahubwo ikihutirwa ni  ugusana umutimawe kugirango ashobore kumva ko yaje mu muryango agomba kuruhukiramo kuruta wawundi wa muhohoteye. Turimo turikosora, turimo turareba uko twashyiraho gahunda zari zarirengagijwe gushyirwa mu nsengero harimo iyo guhugura abantu bazajya baba bashinzwe kurwanya ihohoterwa″.

Imibare itangazwa n’urwego rwa police y’igihugu mu ntara yamajyepfo  igaragaza ko mu karere ka Ruhango  abantu 106 aribo bakorewe ihohoterwa kuva mukwezi kwa 1 kugenza muri uku kwa 9 uyu mwaka wa 2019. Muribo hakaba harimo abana babakobwa 441 babyariye iwabo bari munsi y’imyaka 18 yu bukure, Bikaba bivugwa ko bamwe muribo batewe inda nyuma yogukorerwa ihohoterwe rishingiye ku gitsina.

 J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/Mukarere ka Ruhango