December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

China: Ihere ijisho Ikibuga cy’indege kinini cyane kidasanzwe gikoze mu ishusho y’ifi (Star Fish) cyatangiye gukoreshwa

YASUWE 62 

Iki kibuga cy’indege kinini cyane gifite agaciro ka miliyari $11 cyatangiye kwakira indege kuva kuwa gatatu taliki 25 Nzeri 2019, iki kikaba ari ikibuga kinini kije cyunganira icyari gisanzwe gikoreshwa, ibi bikaba bibaye iminsi micye mbere y’uko igihugu gikora isabukuru ikomeye.

Iki kibuga cy’indege Cyitwa ‘Daxing International Airport’ kiri mu mujyi wa Beijing, cyafunguwe ejo kuwa gatatu na Perezida Xi Jinping.

Perezida Xi Jinping afungura ku mugaragaro iki kibuga

Iki kibuga kiri ku buso bungana n’ibibuga 98 by’umupira w’amaguru nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta China Daily.

Ikibuga cyari gisanzwe gikoreshwa muri Beijing nicyo cya kabiri cyakira indege n’abantu benshi ku munsi nyuma y’icya Atlanta muri Amerika nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’ibibuga by’indege ku isi.

Iki kibuga cy’indege gishya cyubakiwe korohereza icyari gisanzweho cya Beijing Capital International Airport.

Ikibuga cya Daxing kizakira abagenzi bagera kuri miliyoni 170 uyu mujyi witeze kwakira kugera muri 2025.

Kompanyi zirindwi z’indege zo mu Bushinwa kuva ejo kuwa gatatu zahise zitangira kugwa no guhagurukira kuri iki kibuga.

Indege ya mbere yagihagurutseho ni iya kompanyi ya China Southern Airlines yahagurutse saa kumi z’umugoroba kw’isaha yaho.

Indege yambere yahagurutse kuri iki kibuga

Kompanyi mpuzamahanga zitandukanye zamaze gutangaza ko ziza gutangira kwerekeza ku kibuga cya Daxing.

Igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cyakozwe n’umuhanga mu gushushanya inyubako Zaha Hadid, agiha ishusho y’ifi yo mu bwoko bwa ‘Star fish’.

Beijing ubu yinjiye mu itsinda ry’imijyi nka New York na London ifite ibibuga by’indege mpuzamahanga bibiri kandi binini.