December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Abakora umwuga w’uburaya barasabwa kujyana n’abakiriya babo kwa muganga

YASUWE 66 

Mukiganiro cya huje Abakorera umwuga wo kwicuruza mu mujyi wa karere ka Ruhango n’ Abaganga bakora ku Ibigo nderabuzima byo mu karere ka Ruhango kuwagatatu taliki ya 18 Nzeri 2019. Muri gahunga y’ubukangurambaga bugamije gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera Sida no gufasha abasanzwe bafite ubwandu gufata imiti igabanya ubukana, Abaganga bagarutse kugusaba abakora uburaya gushishikariza Abakiriya babo kujyana nabo kwa muganga kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.

Kemirembe Ruth Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ruhango mukuganiriza abakora umuga w’uburaya kungingo yokubasaba kugira uruhare mugukangurira abakiriya babo ku menya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Kemirembe Ruth

Ati“Abakora umwuga w’uburaya nimwe mu hura n’abantu benshi kandi bafite ibyago byinshi byo kwandura virus itera Sida cyangwa abasanzwe bayifite.

Turabasaba kujya mu basaba abakiriya banyu kujya nabo kwa muganga kugirango uwo kwa muganga basanze adafite ubwandu agirwe inama yo kwirinda cyangwa se uwo babusanganye agirwe inama yo kwirinda kwanduza abandi no gufata imiti igabanya ubukana kuko hari abo usanga bazi neza ko bafite ubwo bwandu ariko bagatinya kujya gufata imiti igabanya ubukana bagamije guhisha ko banduye kandi ubuzima bwabo bukomeza kumugwa″

Nubwo Abakora umwuga wo kwicuruza basabwa kujya bajyana n’abakiriya babo kwa muganga kureba uko ubuzima bwabo buhagaze, bo bavuga ko bitazaborohera kugera ku itego y’ibyo barigusabwa n’abaganga.

Umutesi Sonia (Izina twahaye umwe mu bakorera umwuga w’uburaya mu mujyi wa Ruhango kubwo kubahiriza ubusabe bwe ko izina rye ryukuri  ritashyirwa mu itangazamakuru)

Ibyo basabwa gukora bikomeye kuko bishobora gutuma Abakiriya  kubakiriya babo.

Ati“Ibyo abaganga badusaba gukora biratugoye. Bariya ni abantu batugana bafite umugambi umwe gusa wa gukora imibonano mpuzabitsina, ubundi bakigendera. iyo ugize amahirwe arongera akagaruka cyangwa ntagaruke cyane ko utaba uri umugore we. Kumubwira rero ngo ndashaka ko tujyana kwa muganga kwipimisha Sida, ashobora kubifata nko kumwinjirira mu buzima cyangwa ufite umugambi wogushaka kumuteza abantu bigatuma atazagaruka,

Ibyo bikaba byatuma abakiriya bagucikaho gahoro gahoro kugeza ubwo waba utakibona icyo kugutunga″.

Gusa kuri iyi ngingo umuyobozi w’ihuriro Indatwa rigizwe n’abakorera umwuga w’uburaya mu mujyi wa Ruhango avuga ko agiye kwegera bagenzi be kugirango barebe uburyo bajya bagusha neza abakiriya kugirango uwo bazajya basaba kujyana nawe kwamuganga kwipimisha virus iterasida   abe yabyemera nta kuzuyaza″

Abaganga bavuga ko gushishikariza abakora umwuga w’uburaya kujyana n’abakiriya babo kwipimisha Virus itera Sida, ari gahunda igamije gukumira ubwandi bushya bwavirusi itera Sida binyujijwe mu bafite uruhare runini mukuba bakwanduza Imbaga yabantu batari bake.

Ndetse nokuba aribo bashobora kugira uruhare ufatika mu gufasha abasanzwe bafite ubwandu kuba bafata imiti igabanya ubukana ubuzima bwabo bugakomeza. Cyangwa mu kugira inama utayifite kwibuka gukoresha uburyo bwo kwikingira mugihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/ mu karere ka Ruhango