December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bigaragambije bamagana itegeko ribabuza kuryamana batarashyingirwa

YASUWE 52 

Abigaragambije kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Nzeli 2019 muri Indoneziya, Polisi yabasutsemo ibyuka biryana mu maso inabatera amazi afite ingufu ubwo barimo bigaragambya imbere y’inteko ishinga amategeko bamagana umushinga w’itegeko rihana abakora imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa.

Imyigaragambyo nk’iyi yakozwe no mu yindi mijyi y’iki gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Islam.

Iri tegeko niritorwa rizahindura icyaha gukuramo inda, ndetse no gutuka perezida w’igihugu.

Uyu mushinga w’itegeko wabaye uhagaritswe, ariko abaturage bamwe bafite impungenge ko ushobora kwemerwa n’Inteko.

Muri uyu mushinga harimo iki?

Ni umushinga wo kuvugurura amategeko ahana ibyaha muri iki gihugu, harimo ko;

– Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa biba icyaha, uwo gihamye agafungwa umwaka umwe.

– Kubana mutarashyingiranywe byaba icyaha cyafungirwa amezi atandatu.

– Gutuka perezida, visi perezida n’abandi bategetsi bakuru n’ibirango by’igihugu ni icyaha

– Gukuramo inda byahanishwa igifungo cy’imyaka ine niba bidategetswe n’abaganga cyangwa uwatewe inda atarafashwe ku ngufu

Uyu mushinga w’itegeko wagombaga gutorwa n’inteko ejo kuwa kabiri taliki ya 24 Nzeli 2019.

Perezida Joko Widodo yimuriye iri tora kuwa gatanu taliki ya 25 Nzeli 2019, avuga ko uyu mushinga ugomba kongera gusuzumwa nk’uko yabitangarije Reuters.

Polisi ihanganye n’abigaragambya

Kuki abantu bari kuryamagana?

N’ubwo riri gutinzwa, abaturage benshi ba Indonesia bibaza ko inteko izageraho ikaryemeza.

Ejo kuwa kabiri ibihumbi by’abigaragambya, abenshi ni abanyeshuri, bagiye mu mihanda mu mijyi inyuranye muri Indonesia.

Guhangana gukomeye na polisi kwabaye mu mujyi wa Jakarta aho abigaragambya bashakaga kwibonanira na perezida w’inteko.

Bateye amabuye polisi yababuzaga kwegera inteko nayo ibahata ibyuka biryana mu maso n’imivumba y’amazi.

Baramanaga ko leta yivanga mu buzima bwite bw’abaturage.

Umugore umwe yari afite icyapa cyanditseho ngo “Hagati y’amaguru hanjye si aha guverinoma”.