November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente arasaba abahinzi gushyira Imbaraga mubikorwa by’ubuhinzi bakora

YASUWE 38 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Nzeri ubwo Minisitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente yatangizaga kumugaragaro igihembwe cy’ihinga cya A 2020. Igikorwa cyabereye kuri cite ya muyanza iri mu mudugudu wa kagozi akagali ka Ndarage mu murenge wa Buyoga ho mu karere ka Rulindo. avuga ko murwego rwokongera umusaruro w’ibikomoka kubuhinzi muri iki gihembwe, leta yashyize  imbaraga mu kongera inyongeramusaruro ihabwa abahinzi, kugirango umusaruro w’ubuhinzi wiyongere nkuko leta ibyifuza, bityo abahinzi bakaba basabwa gushyira imbaraga muguhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye.

Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente

Ati“Abahinzi turabasaba kubyaza umusaruro Inkunga leta ibaha kugirango umusaruro w’ibikomoka kubuhinzi uruhseho kwiyongera. gahunda ya nkunganire igizwe n’ifumbire n’imbuto y’ibigori yashyizweho murwego rwo kugira ngo Abahinzi mugera kurwego rwo kwihaza mubibwa, no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi gikunze kugaragara mubana banyu, abana b’igihugu muru rusange nacyo . Ikindi kandi mukabasha no gusagurira isoko, ibyo rero ntibyagerwaho mwe cyangwa twe abahinzi tutashyize imbaraga mu gukoresha ifumbire kurugero rukwiye no gutera imbuto itanga umusaruro mwiza″.

Abahinzi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rulindo bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cyambere cy’ihinga A 2020. Mukiganiro bagiranye na rwandanews24.com bavuga ko kubera muri sezo ya A na B ya 2019 imvura yabaye nke no kuba ntaburyo bari bafite bwo kuvomerera imyaka yabo umusaruro bwabaye muke.

Gusa bemeza ko kuba igihembwe cy’ihinga gitangiye baramaze kubona Imashini bazajya bifashisha mu kuvomerera imyaka yobo mu gihe izuba ryabaye inkazi bizatuma bagera kumusaruro uhagije

Icyakora nubwo abahinzi bavuga ko  umusaruro babonye muri uyu mwaka wa 2019  wabaye muke muri rusange,  leta ivuga ko   muri sezo A ya  2019 ariho hagaragaye ikibazo cy’umusaruro muke  aho ngo umusaruro mbumbe wari wabonetse mu buhinzi  kurwego rw’igihugu wari kuri 4% naho  muri sezo ya B  ho ngo hakaba harabayeho kwiyongera kumusaruro   kuko wavuye kuri 4% ukagera kuri 5%. Ni mugihe mugutangiza igihembwe cy’ihinga A 2020 Minisitiri w’intebe afahatanyije n’abahinzi bo mukarere ka Rulindo hatewe imbuto y’ibigori kubuso bungana na hegitari 5.

J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/Muntara y’Amajyaruguru akarere ka Rulindo.